KERA KABAYE YAVUZE ICYAMUTEYE GUTERA MUGENZI WE BAKINANA INGUMI
SADIO MANE YATANGAJE ICYAMUTEYE GUKUBITA SANE BAKINANA MU IKIPE YA BAYERN MUNICH
Uyu munya Senegal w’imyaka 31 Sadio Mane, arateganya kuguma mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage amazemo umwaka umwe n’ubwo umwaka we wa mbere wamubereye mubi ndetse n’umusaruro mu kibuga bikajyanirana.
Kimwe mu byakomeje ibibazo yahagiriye ni ugucibwa amande angana n’ibihumbi 500 by’amayero( €500,000) ni ukuvuga asaga ibihumbi magana ane na mirongo ine na bibiri by’amapawundi(£442,000) azira gukubita mugenzi we Reloy Sane bakinana muri iyi kipe ku mukino wa UEFA Champions League bakinnye basuye ikipe ya Manchester City yaje no kwegukana igikombe cy’iri rushanwa.
Mu kiganiro yahaye Televiziyo y’iwabo muri Senegal 2sTV, yatangaje ko ibi bisanzwe bibaho mumupira, maze akomeza agira ati” nibyiza gukemura ibibazo ariko ntibyagakwiye kuba byaragenze uko byagenze. Tuzakomeza gukora cyane( we na Sane), dushakire ibisubizo hamwe kandi tunafashe ikipe kugera ku ntego zayo. Ndi mu biruhuko hamwe n’umuryango wanjye. Nagize umwaka unkomereye. Rimwe na rimwe ibi bibaho. Nkunda guhura n’ibingora. nahuriye nabyo muri Bayern. Ni ahanjye kugira ngo mpangane nabyo.”
Yanatangaje ko kandi Imana nibishaka ntihagire igihinduka azakomezanya na Bayern. Iyi kipe yo mu Budage yagize umwaka utari mwiza kuburyo n’igikombe cya Shampiyona batwaye, Bakibonye kumunota wa nyuma bisabye ko Dortmund bagihanganiraga inganya maze yo(Bayern), igatsinda kumukino wa nyuma.
Comments are closed.