Menya abanyamategeko 3 bazaburanisha Kabuga Felisiyani ufatwa nk’ubwonko bwa Genoside.

9,061

Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, Umucamanza Carmel Agius, yashyizeho abacamanza batatu bagomba kuzaburanisha Kabuga Félicien bakuriwe na Iain Bonomy w’imyaka 74 ukomoka mu Bwongereza.

Inteko y’abacamanza bagomba kuburanisha Kabuga igizwe n’abantu batatu. Perezida wayo ni Umwongereza Iain Bonomy mu gihe abandi bacamanza babiri ari Umunya-Uruguay, Graciela Susana Gatti Santana w’imyaka 56 na Elizabeth Ibanda–Nahamya ukomoka muri Uganda.

Aba bacamanza bashyizweho nyuma y’aho ku wa 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa Imanza rw’i Paris mu Bufaransa rutesheje agaciro ubujurire bwa Kabuga ushinjwa kuba umwe mu baterankunga bakuru ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rukemeza ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire cyo kumwohereza kuburanira ku Rwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rukorera i Arusha muri Tanzania, kigumaho.

Ibyo wamenya ku bacamanza bazaburanisha Kabuga

-  Iain Bonomy [Lord Bonomy]: Uyu mucamanza w’imyaka 74 yavukiye muri Ecosse; aba ari na ho yigira amashuri makuru, aho yize muri kaminuza ya Glasgow.

Yamenyekanye cyane ubwo yahanishaga umucuruzi w’ikiyobyabwenge cya mugo igihano cy’imyaka 10, nyuma y’uko yari yanze gutangaza umukoresha we mu masaha 24 yari yahawe.

Bonomy kandi yakoze ku rwego rwo hejuru mu bucamanza bwa Ecosse, aho yabaye umucamanza mu ukiko Rukuru, ndetse kuva 2004 kugera 2009, uyu mugabo akaba yarabaye umucamanza mu Rukiko Rukuru rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia (ICTY).

-  Elizabeth Ibanda–Nahamya: Ni umucamanza afite ubunararibonye ndetse usanzwe azi ikirego cya Kabuga kuko yabaye umucamanza mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, yarukozemo hagati ya 1996-2004.

Yaje kuhava yimurirwa mu rukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone mu 2004-2008. Uyu mugore kandi yanabaye umucamanza mu gice gikurikirana ibyaha mpuzamahanga mu Rukiko Rukuru muri Uganda.

-  Graciela Gatti Santana: Yabaye umwarimu w’amategeko muri kaminuza zitandukanye. Uyu mugore w’imyaka 56 yabaye umucamanza mu nkiko zitandukanye z’iwabo muri Uruguay, ndetse mu 2015, yabaye umujyanama w’Urukiko rw’Ikirenga mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko mpanabyaha.

Kabuga n’abunganizi be barwanyije cyane iki cyemezo bavuga ko ‘uyu mukambwe w’imyaka iri hagati ya 84 na 87, adakwiye koherezwa kuburanira mu bilometero birenga 7000 kandi asangwanywe uburwayi buzwi burimo diabetes, umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara ya Leukoaraiosis, byose byiyongera ku zabukuru asanganywe.

Byatumye basaba ko aho kujyanwa i Arusha, kandi i Paris, aho yafatiwe, n’i La Haye, ahari icyicaro gikuru cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, hari inkiko, yahabwa uburenganzira bwo gufungwa hifashishijwe icyuma kigenzura aho umuntu ari, kugira ngo yitabweho n’abana be basanzwe bazi indwara ze.

Ibi ariko Urukiko rusesa Imanza rw’i Paris rwabiteye utwatsi, rwanzura ko uyu mukambwe agomba koherezwa i Arusha, akajya kwisobanura ku byaha aregwa, birimo n’icyaha cya Jenoside.

(Src:Igihe.rw)

Comments are closed.