Prezida KAGAME, MUSEVENI n’abahuza bamaze kugera I Gatuna mu biganiro by’amahoro (Amafoto)

Ba Prezida KAGAME PAUL na MUSEVENI basuhuzanije ku mupaka wa Gatuna.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ba Prezida YOWERI KAGUTA MUSEVENI wa Leta ya Uganda na Prezida PAUL KAGAME bongeye bahurira ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda n’u Bugande. Biteganijwe ko zino mpande ebyiri ziri buganire ku ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro ya Luanda. Muri bino biganiro byitabiriwe kandi n’intumwa z’ibihugu byombi ndetse n’abahuza muri ano makimbirane aribo JOAO Laurenço prezida wa Angola ndetse na Prezida Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokrasi ya Congo.


Intumwa z’U Rwanda mu biganiro by’amahoro ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi.

Ifoto ya ba Prezida PAUL KAGAME na MUSEVENI bari kumwe n’abahuza mu Biganiro.


Ministre w’umutekano NYAMVUMBA

Abinjira ku ruhande rw’u Rwanda babanje gupimwa coronavirus

Prezida Kagame yari ageze I Gatuna

Ari kumwe na Joao LAURENÇO, basuhuje abaturage bo mu Karere ka Gicumbi

Comments are closed.