R KELLY NTIYOROHEWE N’UBUZIMA ABAYEMO MURI GEREZA.

220

Nyuma yo gukatirwa n’urukiko, umwaka ushize R Kelly atarasurwa na rimwe.

Amakuru aturuka aho R Kelly afungiye, avugs ko mu gihe cy’umwaka ahamaze, nta muntu n’umwe wigeze aza kumusura, habe n’uwo mu muryango we, cyangwa inshuti ze.

Nk’uko abyivugira, mbere atarafungwa, nibo ba mbere bamushyigikiraga,harimo n’inshuti y’akadasohoka uyu muhanzi yahaye agera kuri miliyoni 1$ yo gutangira ubucuruzi. Ubwo yabivugaga, yasutse amarira, ariko akomeza avuga ko ari kugerageza gukomera no kwirengagiza ibi byose n’ubwo bitamworoheye, dore ko ubwo yari ameze neza, abakobwa be n’inshuti ze bamuhoraga hafi, bitandukanye n’uko bimeze ubu.

Tariki 24 Mutarama, 2025 nibwo uyu muhanzi yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 muri gereza, nyuma yo guhamywa n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana batarageza imyaka y’ubukure mu bihe bitandukanye. Kuri ubu hakaba  hasigaye imyaka 28 n’amezi 10 ku guhano yakatiwe.

Comments are closed.