UBUFARANSA BWANZE KUVANA AFRIKA Y’EPFO MURI G7

220

N’UBWO LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA ZIHATIRIZA UBUFARANSA GUKURA AFRIKA Y’EPFO MU MURYANGO W’IBIHUGU BUEINDWI BIKIZE, UBUFARANSA NTIBUBIKOZWA.

Amakuru yari ahari yavugaga ko iki gihugu giheruka no kwakira iyi nama iheruka, kitazitabira izakurikiraho, ikazabera mu Bufaransa. Icyo ntakindi ni Afurika y’Epfo, impamvu ikaba yari uko bidashoboka ko igihugu kitari ikinyamuryango cyakandagiza ikirenge muri iyo nama. Ibi byaje guhindurwa n’ibyatangajwe na Cyril Ramaphosa.

Nk’uko BBC ibivuga, amakuru yasohotse kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki24 Werurwe, 2026 avuga ko Leta Zunze ubumwe za Amerika, zasabye ubufaransa bunayoboye uyu muryango kuri ubu, gukuramo iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika ari nacyo rukumbi kiva kuri uyu mugabane, kiba muri iri tsinda, ibyo Perezida Emmanuel Macron yateye utwatsi.

Nyuma y’ibyo nibwo Perezida Ramaphosa yatangaje ko kuba igihugu kitaratumiwe, bitavuze ko kitakiri mu muryango. Ibi byakomeje kuzamura impaka dore ko n’ubwo Ubufaransa butemeye ubusabe bwa Donald Trump utameranye neza na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo bapfa ihohoterwa ashinjwa na Amerika rikorerwa abazungu baba muri iki gihugu, nta butumire buragera kuri Ramaphosa.

Bivugwa ko iyi nama izaba igamije gukomeza gusuzumira hamwe ikibazo cy’ubukungu butifashe neza hirya no hino ku isi. Ku munsi w’ejo nibwo amakuru y’uko Afurika y’Epfo itazitabira iyi nama, yavuzwe n’abo mu nzego zo hejuru z’iki gihugu, ibyaje guhakanwa n’umukuru wacyo ubwe.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Jean-Noel Barrot, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa ko nta gitutu bariho ku bivugwa kuri Afurika y’Epfo, ndetse ko ahubwo batumiye Kenya kugira ngo bizanabafashe mu myiteguro y’indi nama izahuza Afurika n’Ubufaransa, ikazabera i Nairobi.

White house, inyubako ikoreramo umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko umwanzuro wo kuzana Kena muri iyi nama wafashwe waganiriweho.Iyi nama izaba guhera kuya 14 kugeza kuya 16 Kamena, 2026.

Comments are closed.