WIZKID NA AYRA STARR BARAYE BIBITSEHO IBINDI BIHEMBO BYA MUZIKA.

WIZKID NA AYRA STARR BARI MU BARAYE BEGUKANYE IBIHEMBO BYA MOBO AWARDS MU IJORO RYAKEYE.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Mobo awards ku nshuro yabyo ya 28, ibirori byabereye mu mugi wa Manchester bwa mbere mu mateka yabyo, byasize Wizkid na Ayra Starr bongereye ibihembo mu bubiko bwabo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 26 Weurwe, 2026.
Ijambo Mobo ryahawe ibio bihembo ubusanze ni Music of Black Origin, bikaba bitangirwa mu gihugu cyUbwongereza buri mwaka. Kuri iyi nshyuro Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid wari uri mu cyiciro cy’umuhanzi w’umunyafurika witwaye neza mu mwaka, mu gihe ayra Starr yari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mpuzamahanga, ari nabyo bihem,bo begukanye.
Uyu muhanzi w’imyaka 36 uzwi ku izina ry’akabyiniriro rya Starboy, yatwaye iki gihembo ku nshuro ya gatandatu cyiyongerahoibihembo 2 bya BET awards asanzwe afite, 2 bya American Music awards, 2 bya MTV Europe awards hakaza 6 bya NAACP, Soul train music awards 3, tutibagiwe na iHeart radio music awards 3.
Oyinkansola Sarah Aderibigb, uzwi nka Ayra starr we amaze kwibikaho ibihembo mpuzamahanga bibihri, akaba amaze kwitabira inshuro 4. Muri ibyo bibiri uyu muhanzikazi nawe ufite izina ry’akabyiniriro rya Star girl, abitse mu kabati ke BET awards 2 na Mobo awards 2.
Comments are closed.