Angola: Umuhungu w’uwahoze ayobora Angola yakatiwe igifungo k’imyaka 7

8,500
Kwibuka30
Son of Angola's ex-president sacked from national investment fund

Bwana Filomeno Dos Santos, umuhungu w’uwahoze ayobora igihugu cya Angola yahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa igifungo k’imyaka 7

Umuhungu wa Eduardo de Santos wahoze uyobora igihugu cya Angola, Bwana Filemino Dos Santos, kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Urukiko rwamuhamije icyaha maze rumukatira igifungo k’imyaka irindwi.

Kwibuka30

Bwana Filemino areganywe n’abandi bagabo batatu, bose uko ari bane urukiko rwabahamije icyaha cyo kuba barafashe amafranga miliyoni 500 y’amadorali ya Amerika muri banki y’igihugu maze bayohereza muri imwe mu ma konti yo mu gihugu cy’ubwongereza.

Babiri mu bareganwa na Filemino bakatiwe imyaka icumi, mu gihe abandi babiri bakatiwe imyaka 7.

Usibye n’uyu musore, mushiki we witwa Isabelle de Santos nawe ashinjwa na Leta y’icyo gihugu kunyereza umutungo wa Leta, no kwiharira amasoko menshi ya Leta.

Leave A Reply

Your email address will not be published.