Bidasubirwaho urukiko rwanzuye ko Kabuga azaburanira i Lahe mu Buholande.

8,643
Umucamanza yategetse ko Kabuga Felicien...

Umucamanza w’urwego rwa ONU/UN rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha yatangaje ko Felicien Kabuga azoherezwa i La Haye mu Buholandi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga yohererezwa uru rukiko rufite ikicaro i Arusha muri Tanzania, rukagira n’ishami i La Haye mu Buholandi.

Umwunganizi we Emmanuel Altit yabwiye BBC ko bagiye gusaba ruriya rwego ko umukiriya we atoherezwa i Arusha ahubwo yakoherezwa i La Haye.

Kabuga uregwa ibyaha birimo guha inkunga y’amafaranga umugambi wa jenoside, yamaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera afatwa mu kwezi kwa gatanu, ibyaha aregwa yabyise “ibinyoma”.

Ubu afungiye mu Bufaransa aho yafatiwe.

Umwanzuro w’umucamanza wasabye kubanza guhindura inyandiko yo kumuta muri yombi yasabaga ko nafatwa azohererezwa uru rukiko rukorera i Arusha.

Uyu munsi kuwa gatatu umucamanza w’uru rukiko Iain Bonomy niwe wafashe umwanzuro wo kumwohereza mu Buholandi, umwanzuro watangajwe n’uru rwego.

Uru rukiko rwari ruherutse gutangaza abacamanza batatu bazaburanisha urubanza rwa Kabuga.

Abo ni; Iain Bonomy ukomoka muri Scotland (uzaba ukuriye inteko), Graciela Susana Gatti Santana wo muri Uruguay na Elizabeth Ibanda-Nahamya wo muri Uganda.

Iain Bonomy wafashe umwanzuro uyu munsi yavuze ko impamvu ikomeye ari “urugendo rwambukiranya imigabane, no kuba uru rukiko ubu rutazi uko ubuzima bwa Kabuga bwifashe”.

Mu mwanzuro we, avuga ko kujyana Kabuga ku kicaro cy’uru rukiko muri Tanzania ari amasaha 11 mu ndege no guhagarara ku bibuga by’indege bitatu. Mu gihe ngo kujya i La haye “byoroshye kandi byihuse mu gihe cy’amasaha n’imodoka cyangwa mu isaha imwe n’indege”.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.