Burundi:Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yakoze udushya ku munsi w’ejo ubwo yitabiraga amatora.

9,900

Nkurunziza ari kumurongo w’icyumba agiye gutora

Bisanzwe ko abanyacyubahiro bemererwa guhita binjira mu cyumba cy’itora bagahita batora bakisubirira mu mirimo yabo,Nkurunziza we yahagaze ku murongo nk’abandi baturage ariko imbere, inyuma no mu mpande hari abarinzi bambaye imyenda isanzwe.

Nkuko amashusho yashyizwe hanze n’abari kuri site y’itora Nkurunziza yatoreyeho abigaragaza,Perezida Nkurunziza umaze imyaka 15 ku butegetsi yaje muri aya matora ari ku igare,yambaye imyenda ya siporo ya Haleluya FC n’ingofero iriho ibendera ry’u Burundi.

Nyuma yo gutora,Nkurunziza yavuze ko aya matora yatewe inkunga n’abarundi gusa ari umurage mwiza wo kwigira asigiye igihugu cye.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2020,mu Burundi hatowe Perezida wa Repubulika, abadepite n’abajyanama b’amakomini.

Ibyavuye mu matora biteganijwe ko bitangazwa ku wa 26 Gicurasi 2020.
Mu ijambo rye nyuma yo gutora, umukuru w’ishyaka CNL Agathon Rwasa yanenze ibivugwa ko imbuga nkoranyambaga zahagaritswe ku munsi w’amatora.

Avuga ko ibi bishobora gutuma abantu batakaza icyizere ko azagenda neza.
Abakandida babiri bahabwa amahirwe mu mwanya w’umukuru w’igihugu batoreye mu duce bavukamo.

Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yatoreye ahitwa i Buru, ni muri komine Giheta y’intara ya Gitega asanzwe avukamo.

Agathon Rwasa wa CNL yatoreye ahitwa Ciri muri komine Kiremba y’intara ya Ngozi nawe avukamo.

Bombi bakaba basabye abanyagihugu kuzakira ibizava mu matora nk’uko bizatangazwa na CENI.

Bwana Ndayishimiye yasabye Abarundi ko bakwiriye kumenya ko aya matora yabaye atari imanza ziri gucibwa.

Bwana Agathon Rwasa yasabye abaturage ko bategereza batuje ibizava mu matora, abagira inama ko bakomezakubana neza n’abo batavuga rumwe.

Agathon Rwasa aganira n’itangazamakuru yavuze ko hari henshi indorerezi z’ishyaka rye hari aho zangiwe gukurikirana ibikorwa by’amatora. Rwasa uvuga ko yizeye kuba yatsinda amatora akaba asaba komisiyo y’amatora kutabogama. Uyu mugabo wemeza ko abaturage berekanye ko bashaka impinduka bivuze ko batashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi yashimangiye ko ibizava mu matora nibatabyashimira bazakoresha inzira zemewe n’amategeko mu gusaba ko hagaragazwa ukuri.

Ishyaka CNL kandi riravuga ko indorerezi zaryo ziboneye ahantu henshi abayoboke ba CNDD FDD bagiye batora inshuro irenze imwe, gutorera abapfuye cyangwa abahunze no kwirukana indorerezi za CNL mu ibarura ry’amajwi n’ibindi bikorwa rivuga ko bigamije kwiba amajwi.

Umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye we yishimiye imigendekere y’amatora avuga ko yabaye mu mahoro. Ndayishimiye akaba yasabye ko abantu batuza bagategereza ibizatangazwa ko byavuye mu matora kandi bakabyakira neza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.