General Jacques Musemakweli wari umugenzuzi w’ingabo z’u Rwanda yitabye Imana.

11,061
Kwibuka30
Image result for Jacques Musemakweli

Lieutenant General Jacques Musemakweli umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda yapfuye mu ijoro ryacyeye azize uburwayi butaratangazwa.

Umwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda utifuje gutangazwa yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Nibyo, General Musemakweli yatabarutse, yari arwaye.”

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yemeje urupfu rwa Gen Musemakweli kuri bimwe mu binyamakuru byo mu gihugu, gusa igisirikare nta makuru arambuye kiratangaza ku rupfu rwe.

Kwibuka30

General Musemakweli, wigeze kuba akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu, ubu yari umugenzuzi w’ingabo z’u Rwanda, umwanya yashyizweho mu kwa 11/2019.

Mu bihe bitandukanye yabaye ukuriye urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, uwungirije umukuru w’umutwe w’abasirikare barwanira mu kirere, umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, n’umugaba w’ingabo z’inkeragutabara (reserve forces).

Yize amashuri asanzwe muri DR Congo, n’amashuri ya gisirikare muri Kenya, Zimbabwe, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ari mu basirikare binjiye mu nyeshyamba z’Inkotanyi mu myaka ya 1990 – 1991 zateye leta y’u Rwanda yari iriho ziyikuraho mu 1994, ubu ni ingabo z’u Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.