Huye: Bariri mu bakekwaho kwica umuntu, bafashwe inka yari aragiye zifatirwa i Nyaruguru

8,655

Babiri mu bagizi ba nabi bakekwaho kwica umugabo wari uragiye inka ze mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye batawe muri yombi naho izo nka uko ari esheshatu zifatirwa mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kamena 2020 nibwo abagizi ba nabi bishe umugabo wo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye bamutsinda mu kabande kari mu gishanga cy’akagera aho yari aragiye inka ze.

Uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko witwa Ndabunguye Vincent yamenyekanye ubwo umugore we yatabazaga ubuyobozi ko umugabo we yagiye kuragira inka aramutegereza aramubura.

Abatabaye basanze yamaze kwicwa ndetse n’inka yari aragiye ziburirwa irengero.

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage bakomeje ubufatanye mu gushakisha abamwishe no kumenya irengero ry’izo nka, mu ijoro ryakeye nibwo zafatiwe mu murenge wa Mata wo mu karere ka Nyaruguru ariko abari bazishoreye bariruka bacika abanyerondo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yavuze ko abari bashoreye izo nka bahuye n’abanyerondo mu ijoro ryakeye mu kagari ka Ramba barazibatesha bariruka.

Ati “Twazifashe, ni irondo ry’abaturage ryazifatiye ahitwa mu i Ramba mu murenge wa Mata mu mudugudu wa Cyafurwe ariko abari baziyoboye birukanse. Twazifashe nka saa cyenda z’ijoro, ubu ni ukuzisubiza ba nyirazo, twamenyesheje akarere ka Huye ngo baze bazifate”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwahise buhanahana amakuru n’umurenge wa Muraba mu karere ka Huye ko abo birukanse ariho berekeje, barabatangatanga bafatamo babiri.

Inka zose uko ari esheshatu zagarujwe

Aba bagabo bombi bafatiwe mu kagari ka Buremera, kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu karere ka Huye.

Yanditswe na RUGAMBA Thierry

source: igihe

Leave A Reply

Your email address will not be published.