Irani yasohoye impapuro zo guta muri yombi Prezida Donald Trump isaba ubufatanye bwa Interpol

11,262
L'Iran lance un mandat d'arrêt contre Donald Trump et sollicite l’aide d’Interpol

Igihugu cya Iran cyasohoye impapuro zisaba guta muri yombi prezida wa Amerika Donald Trump, isaba ko haba ubufatanye hagati yacyo na interpol

Igihugu cya Iran kibinyujije ku mushinjacyaha wacyo mukuru Bwana Ali Alqasimehr cyashyize hanze impapuro zifata zigata muri yombi prezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Bwana Donald Trump ndetse n’abandi bantu bagera kuri 35, bose icyo gihugu kikabashinja urupfu rwa General Qassim Soleiman wishwe n’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’uno mwaka ahagana mu kwezi kwa mbere ubwo uwo mu general yari ari kuva ku kibuga k’indege.

Icyo gihugu cyasabye ubufatanye na Interpol kugira ngo abo bantu uko ari 36 bafatwe kandi bafungwe kubera ibyaha by’ubwicanyi.

Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga barasanga ibyo ari nk’imikino barimo kuko bidashoboka kubera ubuhangange prezida wa Amerika aba afite, ari mu gihe ari mu mirimo ndetse no mu gihe aba yaravuye mu mirimo ye.

Bwana Anastase wigisha muri Kaminuza yigenga ya Kigali, yagize ati:”Nibyo koko igihugu cya Iran cyababajwe na kiriya gikorwa, ariko aho isi igeze, n’uburyo ibintu bihagaze, simbona ko hari icyo izo mpapuro zizamara, hari uburyo igihugu cya Amerika gikngira abantu bayo, byagera ku mukuru w’igihugu byo biba ari ibindi, ndahamya ko na Teheran ibizi neza ko bidashoboka”

Bamwe mu ba prezida ba Amerika bagiye bashinjwa ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi ku baturage b’ibindi bihugu, ariko kugeza ubu nta gihugu na kimwe kirarega ndetse ngo gishyire hanze impapuro zisaba ko prezida wa Amerika afatwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.