Joel w’imyaka 13 yiyahuye nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’Imibare.

7,414
Kwibuka30
Joel Phiri | ZambiaNews365.com

Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 13 yiyahuye kubera agahinda ko gutsindwa ikizamini cy’imibare.

Umwana w’umuhungu ufite imyaka 13 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Zambiya yaraye yiyahuye arapfa nyuma y’aho atsinzwe ikizamini cy’imibare bigatuma yumva atari kugera ku nzozi ze yari yarihaye.

Aya makuru yemejwe na polisi yo muri icyo gihugu ivuga ko igiye gutangira gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hameneyekanye impamvu nyayo koko yatumye uwo mwana w’umusore yiyambura ubuzima.

Kwibuka30

Amakuru y’urupfu rw’uno mwana yashyizwe hanze bwa mbere n’abana biganaga ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri, umwe mu banyeshuri yabwiye ikinyamakuru Zambian News dukesha iyi nkuru ati:”….Twari tumaze gukora ikizamini cy’imibare maze mwalimu aduha amanota twabonye, Joel yari yatsinzwe ariko atari cyane, nyuma twakomeje kubona afite agahinda akavuga ko gutsindwa kwe kutazatuma agera ku ntego yihaye…

Abo bana bakomeje bavuga ko nyuma, mu gihe abandi bana bari mu mikino batunguwe no kubona Joel yiyahuye ku giti giherereye nyuma y’ishuri yigagamo.

Hari abandi bana bavuze ko imwe mu mpamvu Joel yaba yatumye Joel yiyahura ari uko nyirarume wari usanzwe umwishyurira amafranga y’ishuri yari amaze iminsi amaubwiye ngo amukorere urutonde rw’amasomo yatsinzwe, kandi nasanga ageze muri atatu azahita yicara akava mu ishuri.

Nyuma yo kumva ayo makuru, polisi yavuze ko igiye guhamagaza nyirarume nawe agahatwa ibibazo ku buryo nibasanga koko nawe ari imwe mu mpamvu zatumye uwo mwana yiyahura abe yabihanirwa.

Joel Phiri | ZambiaNews365.com
Leave A Reply

Your email address will not be published.