Kamonyi: Abakozi 2 mu buzima bafatiwe mu cyuho cya Ruswa yi 300 000FRW

11,611
Résultat de recherche d'images pour "kamonyi district map"
mu buzima hajemo ruswa muri Kamonyi!

Abakozi babiri barimo umwe ukuriye ikigo nderabuzima cya Kabuga (Titulaire) mu Murenge wa Ngamba, hamwe n’umukozi ushinzwe abakozi (HR) mu bitaro bya Remera-Rukoma, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020 bafatiwe mu cyuho bakira ruswa y’umukozi ukora ku kigo Nderabuzima cya Kabuga wasabwaga kwigura ngo akunde azamurwe mu ntera.

Abafashwe ni Nzasabimana Denis, ukuriye ikigo nderabuzima cya Kabuga ( Titulaire) hamwe na Semana Karipofori ushinzwe abakozi mu bitaro bya Remera-Rukoma (Human resource).

Mu buhamya burebure bwa Uwifashije Laurence( tuzabugarukaho birambuye), umuforomo watswe ruswa y’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300,000Frws) yatangaje ko yatswe iyi ruswa ngo akunde yigirwe Dosiye kandi yoherezwe muri Minisiteri y’Ubuzima bityo azamurwe mu ntera kubera Dipolome ya A1.

Uwifashije, avuga ko aya mafaranga akimara kuyasabwa yabimenyesheje inzego z’umutekano zikabikurikirana, maze ubwo uwari uyashyiriye abayamusabye I Muhanga bahise bafatirwa mu cyuho batyo. ( inzira ndende Uwifashije yanyuzemo yakwa ruswa tuzayigarukaho mu nkuru ijyanye n’ubuhamya kuri iyi ruswa n’uburyo iki cyago cya ruswa gikomeje kubica bigacika muri aka Karere). gusa ngo impungenge nyuma yo gutanga aya makuru ntabwo zabura kuko hari benshi bamunzwe na ruswa mu karere bashobora kumureba nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ati“ Hari abakozi 2, HR( human Resource) w’Ibitaro na Titulaire wa HC ( health Center) ya Kabuga bari mu maboko ya RIB, bakurikiranweho ibyaha bya Ruswa. Bakekwaho kuba barasabaga ruswa abasinyisha ku Karere kugira ngo amabaruwa yabo yoherezwe Minisante bahabwe appointment ijyanye na Level ya A1”.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB yemereye intyoza.com ko aba bakozi babiri bafatiwe I Muhanga bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB I Nyamabuye.

Ati“ Bafashwe ku itariki ya 16 z’uku kwezi, bakurikiranweho icyaha cyo kwakira ruswa, bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye muri Muhanga”.

Mu gihe aba bafashwe bahamwa n’icyaha, bahanishwa ingingo ya kane yo mu itegeko Nomero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa aho mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo hagira hati” Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye”.

Bamwe mu batanze amakuru ku kibazo cya ruswa muri Kamonyi twagiye twandikaho kenshi, bavuga ko hari benshi mu bakozi haba mu buzima, mu burezi n’ahandi badashobora kubona akazi nta Ruswa batanze. Ibi kandi banabihuza no kuba hari ibiciro byashyizweho bya Ruswa ku buryo buri wese mu kiciro cy’umurimo ajemo biba bizwi. Hari ndetse n’amazina byose tuzagarukaho tubihuza na buriya buhamya bitewe n’ikicyiciro cya ruswa, yaba iy’Igitsina cyangwa amafaranga.

Source:Intyoza

Leave A Reply

Your email address will not be published.