Kamonyi: Gitifu Obed wari ukurikiranyweho icyaha cya ruswa yarekuwe nyuma y’amazi 3 ari mu gihome.

6,760
Kamonyi district: Abayobozi- b'imirenge

Gitifu NIYOBUHUNGIRO Obed wari umaze amezi agera kuri atatu mu gihome kubera icyaha cya Ruswa, urukiko rwamurekuye.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwarekuye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Niyobuhingiro Obed, n’abandi bareganwa, bose bakaba bari bamaze amezi atatu bafunzwe bakurikiranweho icyaha cya ruswa, kurigisa amabuye y’agaciro ndetse no gusibanganya ibimenyetso.

Mu Ugushyingo 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Niyobuhingiro hamwe n’abandi bantu batatu barimo ukuriye DASSO n’uyobora Inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba ndetse n’undi muturage bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Niyobuhingiro yari akurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 300 Frw kugira ngo ahe umuturage amabuye y’agaciro ayajyane mu buryo bunyuranyijje n’amategeko.

Yari akurikiranyweho n’icyaha cyo kurigisa ayo mabuye y’agaciro no gusibanganya ibimenyetso kuko bayagejeje kuri Polisi basanga ari umucanga.

Ibyo byaha yakekwagaho kubikora afatanyije n’kuriye Dasso n’uyobora inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba.

Nyuma yo gufatwa bakorewe dosiye bashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Ubushinjacyaha bwemeye ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwasanze ibyaha bakurikiranyweho nta bimenyetso simusiga bifitiwe rutegeka ko barekurwa.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.