Kimwe na murumuna we Emmanuel GASANA, Ministre Claver Gatete nawe ari gukorwaho iperereza

27,808
Kwibuka30
Claver Gatete ari gukorwaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo wa leta

Minisitiri w’ibikorwaremezo w’u Rwanda Amb. Claver Gatete ari gukorwaho iperereza nk’umwe mu bategetsi bacyekwaho kunyereza umutungo wa leta

Ruswa, kunyereza umutungo wa leta, gukoresha nabi ubutegetsi, ni bimwe mu byo Perezida Paul Kagame yabwiye abakuriye ishyaka FPR-Inkotanyi ku nzego z’igihugu mu nama kuwa gatanu, aho yanagarutse kuri minisitiri Claver Gatete.

Mu Rwanda, hari urubanza ruregwamo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Caleb Rwamuganza, uwahoze ari umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwaremezo Christian Rwakunda ndetse na Eric Serubibi wayoboraga Ikigo Rwanda Housing Authority.

Aba baregwa kunyereza amafaranga arenga miliyari ebyiri bafatanyije n’umunyemari Aloys Rusizana wagurishije inzu na leta, inzu baregwa ko yari ifite agaciro ka miliyari 7.6 ariko nyirayo akishyurwa miliyari 9.8 mu buryo bugamije kunyereza imari ya leta.

Mu rukiko, bariya bakozi ba leta bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko ibyo bakoze babikoraga ku mabwiriza y’abari babakuriye, minisitiri Claver Gatete (icyo gihe yari minisitiri w’imari) na James Musoni (yari minisitiri w’ibikorwaremezo, ubu ni ambasaderi muri Zimbabwe).

Aba bakozi ba leta basabye ko aba bategetsi bahoze babakuriye bahamagazwa muri uru rubanza.

Bwana Rusizana we yavuze ko adakwiye kuba aregwa mu gihe afite uburenganzira bwo kugurisha inzu ye. Abaregwa bose ubu baraburana bafunze.

Kwibuka30

Gatete yagarutsweho cyane na Prezida Kagame mu nama y’inteko nkuru ya RPF

Ubwo Perezida Paul Kagame yari uyoboye inama yabaye kuwa gatanu yagarutse kuri Bwana Gatete ku byaha byo gukoresha nabi ububasha no kunyereza imari ya leta.

Prezida Kagame, arakaye cyane, yanenze Bwana Gatete n’abandi bategetsi barimo CGP Emmanuel Gasana uherutse kuvanwa ku mwanya wa guverineri w’intara y’amajyepfo, JMV Gatabazi wavanywe ku mwanya nkuwo mu ntara y’amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba wari minisitiri w’ubuzima na General Patrick Nyamvumba.

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yabajije Bwana Gatete niba azi kompanyi yo muri Kenya yahawe isoko rya miliyoni zirenga 200 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agasubiza ko atayizi.

Bwana Kagame mu nama y'abakuriye FPR ku rwego rw'igihugu yabaye kuwa gatanu

Biravugwa ko nyuma yo guhakana ayo makuru, Prezida Kagame yahamagaye komiseri mukuru wa Polisi Dan Munyuza ngo avuge ibirambuye ku isoko ryahawe iyo kompanyi bisabwe mu ibaruwa na Bwana Gatete, maze ministre Gatete avuga ko “noneho ayibutse”, ndetse akaba anasabira imbabazi, nyuma yaho biravugwa ko Prezida Kagame yahise asaba ko RIBitangira iperereza.

Uyu munsi kuwa mbere, BBC dukesha iyi nkuru yabajije RIB niba iri gukora iperereza kuri minisitiri Claver Gatete.

Umuvugizi wayo Dominique Bahorera yagize ati: “Hari abayobozi b’igihugu bakekwaho gusesagura ibya rubanda no kunyereza imitungo, uwo mu minisitiri uvuze [Gatete Claver] nawe ari muri abo bari gukorwaho iperereza”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.