Leta imaze gushyiraho amasaha ntarengwa y’akazi ku tubari mu mugi wa Kigali no mu ntara.

10,601
Kwibuka30

Leta imaze gushyiraho amasaha ntarengwa utubare tutagomba kurenza mu rwego rwo gukumira coronavirus

Kwibuka30

Nyuma y’aho kuri uyu wagatatu hagaragaye abarwayi batatu biyongera ku munani bari basanzwe baragaragajwe ko bafite virusi ya Corona, ingamba nshya zakomeje gufatwa mu rwego kurinda ihererekanywa ry’ubwandu bwa Coronavirus, none kuwa gatanu, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yageneye itangazo Abaturarwanda ibamenyesha igihe utubare tutagomba kurenza dukora. Utubare two mu mugi ntitugomba kurenza saa tatu dukora, mu gihe utwo mu cyaro tutagomba kurenza saa moya.

Ministeri yongeye kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ishyirwamubikirwa ry’aya mabwiriza. Kugeza ubu mu Rwanda abagera kurI 11 nibo bamaze kumenyekana ko bafite ubwandu bwa coronavirus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.