Musanze: Abantu Bataramenyekana Bishe abantu 8 abandi 18 barakomereka

25,600
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko abantu umunani aribo bahitanywe n’igitero cy’abantu bataramenyekana cyabaye my rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu

Kwibuka30

Abinyujije mu itangazo rye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP JOHN BOSCO KABERA, yemeje ko kugeza ubu abantu bahitanywe n’igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ari umunani (8) mu gihe abakomerekeye muri icyo gitero ari 18. Ni igitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu. Abantu babonye uko byagenze, badutangarije ko abantu baje bitwaje imbunda ndetse n’imihoro maze, birara muri zimwe mungo maze batangira gutemagura ari naki barasa. Polisi yavuze ko muri abo bapfuye, batandatu muri bo bicishijwe ibiwanisho gakondo kuko wabonaga batemaguwe, mu gihe abandi 2 barashwe, kugeza nta muntu numwe uri inyuma y’ubu bwicanyi wari wafatwa ariko amaperereza akaba akomeje gukorwa ngo abihishe nyuma yibyo bitero bafatwe.

Ibi bitero bibaye mu gihe Prezida wa Repubulika yagiye I Bonn Mu Budage kubonana no kuganira n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziba mu mahanga, ibiganiro byiswe RWANDA DAY.

Leave A Reply

Your email address will not be published.