MUSANZE: Ruswa n’Ubwambuzi Bitumye Meya n’abari bamwungirije Basezererwa mu mirimo yabo

14,572

Nyuma y’Aho bamwe mu bayobozi b’Uturere twa Karongi na Ngororero beguye ku mirimo yabo, abakurikiyeho ni abayobozi ba Musanze bamaze gusezererwa ku mirimo yabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri hazindutse havugwa iyegura rya bamwe mu bayobozi mu bitangzamakuru bitandukanye. Ubu amakuru agezweho ni isezererwa ry’umuyobozi w’Akarere ka Musanze ndetse n’abari bamwungirije muri iyo mirimo. Ni amakuru yemejwe na Prezida wa njyanama w’ako Karere akuraho urujijo ku makuru yavugaga ko beguye, maze avuga ko bateguye, ahubwo basezerewe kubera impamvu zirimo ruswa n’ubwambuzi. Bwana EMILE ABAYISENGA prezida wa njyanama y’Akarere ka MUSANZE yavuze ko bandikiye ibaruwa bwana HABYARIMANA JEAN D’AMASCENE wari umuyobozi w’Akarere ka MUSANZE bamusezerera ndetse n’uwari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri Ako Karere ariko uwari umuyobozi w’Akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we akaba yahise yandikira komite njyanama yegura, ariko nawe akaba yari ku rutonde rw’abagombaga gusezererwa gusa ngo akaba yahise abatanga yandika asezera.

Abajijwe impamvu yatumye abo ba nyakubahwa basezererwa, Bwana Emile ABAYISENGA yavuze ko abo bayobozi bagiye bagaragaza imikorere idahwitse, ko ndetse Meya HABYARIMANA J.D’AMASCENE yagiye agaragaraho ikibazo cya ruswa mu gutanga akazi ku Barimu n’Abaganga. Indi mpamvu yatanze ni ubushobozi buke komite nyobozi yagaragaje mu kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze aho abantu bubakaga mu kajagari ndetse nta mpushya babifitiye. Ikibazo cy’isuku nacyo kiri mu byaje ku isonga mu byatumye bano bayobozi basezererwa, ikibazo Nyakubahwa Prezida wawe Repubulika yigeze kuvugaho ubwo yari yasuye kano Karere.

Bwana Emile yakomeje avuga ko Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage we yagiye avugwaho ikibazo cy’ubwambuzi mu baturage yari ashinzwe kuyobora, naho visi meya ushinzwe Ubukungu we akaba yashinjwaga kwitwara nabi kuko no mu minsi ishize yavuzweho ikibazo cyo gukubita umugore we ku buryo na nubu akiri mu maboko y’ubugenzacyaha. Biravugwa ko ino nkubiri igikomeje ku buryo biri bugere no mu tundi turere.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.