NGORORERO: Ba Visi Meya Na Gitifu w’Akarere nabo bamaze kwegura

15,100

Nyuma y’aho komite njyanama y’Akarere KARONGI yeguriye, bumaze kumenyekana ko abari bungirije Umuyobozi w’Akarere ka NGORORERO nabo bamaze kwegura.

Amakuru yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Ngororero yatangiye ahwihwiswa ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 2/9/2019, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo Prezida wa njyanama w’aka Karere yatanze umucyo anemeza iby’aya makuru.

Dr JEAN PAUL DUSHIMUMUREMYI uyobora komite njyanama yemeye ko yaraye yakiriye amabaruwa y’Umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe Ubukungu iy’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iy’umunyamabanga  nshingwabikorwa w’ako karere ka Ngororero bandikaga basaba kwegura ku mirimo bari bashinze.

Prezida wa njyanama Dr J.PAUL yavuze ko impamvu batanze mu mabaruwa banditse, ngo ni uko batari bagishoboye gusohoza inshingano bahawe. Nubwo Umuyobozi wanjyanama atashatse kuvuga yeruye impamvu nyayo, ariko mu mvugo ye wamenya ko yashatse kuvuga ko abo bayobozi batatu batakoraga neza nk’uko byasabwaga, nk’aho yagize ati:“…ukabwira umuntu ibyo akora inshuri imwe, ebyiri wagaruka ugasanga nta cyakozwe…” 

Iyi nkundura yo kwegura kw’abayobozi bamwe na bamwe biravugwa ko ikomeje ko ndetse hashobora kugaragara abandi beguzwa, benshi mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda barasanga biterwa n’imikorere idahwitse ya bamwe mu, bayobozi b’uturere ikaba ari nayo mpamvu imihigo yagombaga kuba yarasinyiwe mbere ya Nyakubahwa Prezida wa Repubulika isubikwa mu buryo butunguranye

Leave A Reply

Your email address will not be published.