Nyina wa Ronaldinho yahitanywe n’icyorezo cya Covid-19

6,890
Kwibuka30

Nyina wa Ronaldinho Gaùcho ufatwa nk’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Dona Miguelina, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize Coronavirus.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi w’imyaka 71 y’amavuko yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Belo Horizonte uri mu Majyepfo ya Brésil, wanditse ubutumwa kuri Twitter yihanganisha Ronaldinho.

Kwibuka30

Yagize ati “Ronaldinho muhungu wanjye, nzi icyo kubura umubyeyi bivuze. Ibyiyumvo byanjye muri aka kanya birakomeye cyane.”

Ku wa 22 Ukuboza umwaka ushize ni bwo uyu mugabo uri mu banditse amateka akomeye muri ruhago yanditse kuri Twitter ko umubyeyi we yagaragayeho Coronavirus, ariko iki gihe yavugaga ko yizeye ko azakira vuba kuko ari kwitabwaho.

Ronaldinho ni umunyabigwi muri ruhago wamenyekaniye cyane mu Ikipe y’Igihugu ya Brésil n’iya Barcelona ndetse yatwaye ibihembo bitandukanye birimo na Ballon d’Or.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.