Rayon Sport yasinyishije rutahizamu w’i Burundi

8,867
Kwibuka30
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu uri mu ‘ba mbere’ i Burundi

Rayon Sport yamaze kwibikaho undi mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka

Babinyujije ku rukuta rabo rwa twitter, ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko yasinyishije rutahizamu w’Umurundi witwa NIHORAHO Arsene asinya amasezerano y’imyaka ibiri ari muri iyo kipe ikunzwe na rubanda, ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Kamena 2020

Ku rubuga rwayo Rayon Sports yagize Iti “Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’’umurundi Nihoreho Arsène imyaka ibiri.

Kwibuka30

Arsène yatsinze ibitego 17 muri Shampiyona y’u Burundi y’uyu mwaka, Primus Ligue 2019/2020.”

Ibyangombwa bya Nihoreho byerekana ko yavutse muri 2001.Ari mu bakinnyi bahataniraga umwanya w’abatsinze ibitego byinshi mu Burundi kugeza ku ku mukino wa nyuma. We yatsinze ibitego 17, akurikira Iddy Museremu ukinira Le Messager Ngozi ufite 19 na Jospin Nshimirimana wa Aigle Noire watsinze ibitego 18.

Uyu rutahizamu yakiniraga ikipe ya Olympique Star ikinira ahitwa i Muyinga yasoje shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa munani mu makipe 16.Yakiniye kandi Rukinzo nayo ubu imaze imyaka ibiri ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere i Burundi.

Umwe mu banyamakuru ba sport bakunzwe muri icyo gihugu cy’u Burundi, yagize ati:’Ni umukinnyi ukinana umbwenge kandi uzi gukinira cyane muri Box (mu rubuga rw’amahina). Ari mu ba mbere muri uyu mwaka i Burundi.”

Bwana Sadate yakomeje avuga ko ikipe ya Rayon sport iri muri gahunda zo kwiyubaka, ndetse ko hari ikizere ko bazakomeza gusinyisha abandi bakinnyi bityo ikipe igakemeza gahunda yayo yari yarihaye nyuma yo gukomwa mu nkokora n’ibibazo bitandukanye byayivuzweho mu minsi ishize.

Leave A Reply

Your email address will not be published.