RBC yatangiye igokorwa k’iminsi ine hafatwa ibipimo bya Covid-19 mu turere 30 twose tw’u Rwanda.

9,672
Kwibuka30
What Are All the Different Kinds of COVID-19 Tests? - COVID-19 - Johns  Hopkins Bloomberg School of Public Health

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko hari igikorwa cyo gupima Coronavirus mu turere twose tw’igihugu, kugira ngo harebwe uko ubwandu buhagaze nyuma y’iminsi isaga icumi hashyizweho gahunda ya guma mu karere.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa Kane tariki 14 Mutarama, kikazageza ku wa 17 Mutarama 2021, aho biteganyijwe ko hazafatwa ibipimo ibihumbi bine.

Muri ibyo bipimo, ibigera ku gihumbi bizafatwa mu Mujyi wa Kigali gusa, naho ibihumbi bitatu bifatwe mu ntara zose z’igihugu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyorezo muri RBC, Dr. Edison Rwagasore, yabwiye The NewTimes dukesha iyi nkuru ko iryo suzuma rigamije kureba uko ubwandu buhagaze mu gihugu cyose nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, igashyiraho gahunda ya guma mu karere.

Ati ”Muri iki gihe ubwandu bushya n’impfu za COVID-19 bikomeje kwiyongera, dukeneye gukora isuzuma nk’iri kugira ngo tumenye uko iyo ndwara ihagaze mu gihugu, ndetse tubashe kumenya uduce turimo ubwandu bwinshi kurusha utundi.

Ibikorwa byo gufata ibipimo muri iyi gahunda biri kubera ahantu hatandukanye hahurira abantu nko ku mihanda, ariko hagatoranywa nta gishingiweho. Hari gupimwa ubishaka kandi nta kiguzi yatswe.

Kwibuka30

Gufata ibipimo by’umuntu umwe bitwara iminota mike ibarirwa muri itanu, hanyuma agasiga imyirondoro ye irimo na nimero ya telefoni kugira ngo ibisubizo nibimara kuboneka azabimenyeshwe.

Abenshi mu bagezweho n’iyo gahunda bagaragaje ko bayishimiye, ko ari byiza kumenya uko bahagaze kugira ngo barusheho kwirinda icyorezo, ariko bakitsa cyane ku kuba bari gupimwa ku buntu kandi ubusanzwe ari igikorwa cyishyurwa asaga ibihumbi 50 Frw.

Umwe mu banyeshuri wagezweho n’iyo gahunda, Rwagitinywa Landry, yavuze ko atari gucikanwa n’ayo mahirwe. Ati ”Sinari gucikanwa n’aya mahirwe yo gupimwa ku buntu. Ubwandu n’impfu bya Covid-19 bikomeje kwiyongera, rero ni byiza ko menya uko ubuzima bwanjye buhagaze.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 yavuguruye ingamba zari zihari, yemeza ko ingendo zambukiranya uturere n’iziva cyangwa zijya mu Mujyi wa Kigali zitemewe. Hemejwe kandi ko ibikorwa bigomba kuba byafunzwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugira ngo abantu batahe kare.

Nyuma y’imyanzuro yafatiwe muri iyo nama izagenderwaho mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ubwandu bushya n’impfu bya Covid-19 byariyongereye mu buryo budasanzwe.

Imibare yo kuri yo tariki yagaragazaga ko mu gihugu hamaze kuboneka ubwandu 8.848 mu bipimo 741.036. Abakize icyorezo bari 6.816, abakirwaye ari 1.927, naho 105 kimaze kubahitana.
Mu minsi 12 gusa ishize, ubu abanduye biyongereyeho 1.725 baba 10.573 mu bipimo 785.049 bimaze gufatwa. Ubu abakize ni 7.028, abakirwaye ni 3.407, mu gihe abahitanywe na Coronavirus biyongeyeho 33 baba 138.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ijanisha ku bandura riri kuri 4,6%, bagakira kuri 66.4%, naho abahitanwa na COVID-19 mu Rwanda bageze kuri 1,3%.

Leave A Reply

Your email address will not be published.