RNC irashinja Leta ya Kigali kuba inyuma y’urupfu rw’uwari umuyoboke wayo.

10,652
Kwibuka30
Seif Bamporiki

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rya RNC rirashinja u Rwanda kuba inyuma y’urupfu rwa Bwana Bamporiki wari umuhuzabikorwa waryo.

Nyuma y’urupfu rwa Bwana BAMPORIKI wishwe arashwe mu gihugu cya Afrika Y’epfo, ishyaka akomokamo rya RNC riravuga ko Leta y’u Rwanda ari yo iri inyuma y’icyo gikorwa.

Bwana Etienne MUTABAZI umwe mu bantu bo hejuru muri iryo shyaka u Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba, yavuze ati:

“Ku wa gatandatu yari yaraye i Johannesbourg, twariho twibuka bagenzi bacu bandi nabo bishwe cyangwa bazimiye, noneho ku cyumweru nibwo yafashe indege asubira Cape Town, yagezeyo nko mu ma saa tanu.

“Umuntu w’umunyagihugu w’umusore w’imyaka nka 20 aza kumuhamagara amubwira ko ashaka igitanda, kuko Bamporiki yari afite iduka ry’ibikoresho byo mu rugo.”

Kwibuka30

Mutabazi avuga ko ku wa gatandatu uwo mukiliya yaje ku iduka rya Bamporiki, ariko akanga kugura igitanda atamubonye ndetse abwira abo yahasanze ko “ashaka ko ari Bamporiki uzakimujyanira iwe.”

Nuwo RNC ishinja Leta y’u Rwanda kuba ariyo iri inyuma y’ubwo bwicanyi, POLISI ya Afrika yepfo yo yabihakanye, ahubwo ikavuga ko BAMPORIKI yahitanywe n’igitero cy’amabandi gisanzwe.

Polisi yakomeje ivuga ko nta muntu irafata kugeza ubu aregwa ubu bwicanyi, ivuga ko uwapfuye yavanywe mu modoka akaraswa, naho abaregwa kwica bagatwara imodoka.

Polisi yavuze ko iperereza ry’ibanze riyiha “impamvu yo kwizera ko impamvu y’ubu bwicanyi ari ubujura”.

Mutabazi we avuga ko batabona ibi nk’ubujura busanzwe, ati: “Twe turavuga ko ari ibintu byateguwe, turavuga ko Bamporiki bamuhotoye”.

Dr Etienne Mutabazi ati: Nta Serwakira yaciye muri RNC turacyakomeye! -  YouTube

Dr Etienne ati ni Leta ya Kigali yahotoye Bamporiki mu Gihe polisi ya Afrika y’epfo yo isanga ari ubwicanyi busanzwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.