Ruhango: Umuganga uvurira mu bitaro by’i Gitwe yasanzwe mu nzu yapfuye.

7,076
Kwibuka30
Image result for Gitwe

Umuganga usanzwe uvura amaso ku bitaro by’i Gitwe bamusanze mu nzu ye yitabye Imana, ntibamenya icyamwishe.

Amakuru y’urupfu rwa Bwana Micomyiza Sixbert yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo abo bakoranaga ku bitaro by’i Gitwe biherereye mu Karere ka Ruhango bamuburaga mu kazi guhera kuwa mbere w’icyumweru gishize, niko gutangira gushakisha, baza kumenya ko yapfuye.

Bwana MICOMYIZA Sixbert yakoraga akazi k’ubuvuzi bw’amaso kuri ibyo bitaro akaba yari afite imyaka 28 y’amavuko. Umwe mu baturanyi be yavuganye na Indorerwamo.com yavuze ko Bwana Sixbert ubundi yibanaga, bakaba bari bamaze iminsi batamubona, umwe yagize ati:”…Ubundi uyu musore yibanaga, akaba yakoraga hano hirya kwa muganga, twatangiye kubona isazi nyinshi zituruka mu nzu ye, zari nyinshi ku buryo budasanzwe, twshatse kumenya impamvu, nibwo duhamagaye ubuyobozi ngo budufashe kumenya ikibazo n’uburyo twageramo, ariko dukinguye dusanga umuntu yapfuye kera.

Kwibuka30

Amakuru y’urupfu rwa Sixbert yashimangiwe nanone na Bwana Floribert Muhire, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana. Ku murongo wa terefoni yagize ati:”Nibyo koko ayo makuru twayamenye, Kwa muganga aho asanzwe akorera bavuga ko yabuze ku kazi ku wa Mbere w’icyumweru gishize, uyu munsi rero nibwo byamenyekanye ko yapfiriye aho yari atuye. Ni amakuru yatanzwe n’abaturanyi be babonaga isazi ziri gutuma aho hafi, bica urugi bageze aho yararaga basanga yapfuye

Gitifu Sixbert yakomeje avuga ko basanze urugi rufungiye imbere kadi nta gikomere babonye ku murambo we bakeka ko yaba yarishwe no kubura umwuka kubera Imbabura.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gitwe bukimara kumubura ku kazi bwari bwaratanze itangazo mu bugenzacyaha ryo kumushakisha.

Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza ku rupfu rw’uwo musore usanzwe uvuka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.