Rusizi: Meya arashinjwa kweguza bamwe mu bakozi batavuga rumwe nawe

9,327
Kwibuka30
Rwanda uko inyubako z'uturere zikurikirana mu kuryohera ijisho ...

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Rusizi barashinja umuyobozi w’Akarere gushaka kubigizayo bigatuma abeguza ku gahato.

Nyuma y’aho bamwe mu bakozi b’Akarere ka Rusizi bari kwegura ku mirimo yabo, kuri ubu bamaze gutangaza impamvu zihishe inyuma y’iryo yegura aho bashinja umuyobozi w’Akarere kuba ariwe ubiri inyuma y’iryo yegura.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu 2020, heguye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem yasezeye ku mirimo ye ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Nkanka, Nkombo na Butare ndetse n’abashinzwe irangamimerere no gukemura ibibazo by’abaturage baregura. Bano bayobozi baravuga ko bahatiwe kwegura n’umuyobozi w’Akarere bwana Ephrem KAYUMBA bakaba baanga ko ari gahunda yo gushaka kubigizaho kubera ko hari ibintu bimwe na bimwe batavugaho kimwe.

Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuze ko ku wa 6 Gicurasi 2020 aribwo bandikiwe ubutumwa bubahamagara mu nama nyuma bakaza guhabwa amabaruwa abasaba kwegura, bahawe impapuro basabwa kwandika amabaruwa bemeza ko bananiwe kugendana n’umuvuduko w’Akarere

Abo bantu bakomeza bavuga ko ari umugambi wacuzwe na Meya Kayumba agamije kwikiza abatavuga rumwe na we.

Umwe yagize ati “Nta buryo umuntu yari afite bwo kubihakana ngo abyange kuko wabonaga harimo iterabwoba rirengeje urugero ndetse bakakubwira ko uramutse ubyanze ingaruka zishobora kugera ku muryango wawe. Naravuze nti ‘reka nkize amagara nsezere’.’’

Yasobanuye ko ari ibintu bimaze kuba umuco mu Karere ka Rusizi aho umuyobozi wese yumva ko kugira ngo azakore neza azabanza kwirukana abo atazi cyangwa batamenyeranye bigatuma hari ababigwamo.

Undi yagize ati “Twari tumenyereye ko hari isuzumabushobozi rikorerwa abakozi. Ryagaragazaga ko dushoboye, tukanahabwa amanota ya yandi dushimirwa buri mwaka. Twitabiriye twumva ko ari inama y’akazi, dusanga ahubwo ni inzego z’umutekano zihuzuye, meya na Guverineri, inama yari kuba iy’akazi iba gusabwa kukavanwaho ku ngufu. Tubihatiwe.’’

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko meya afite ubushobozi bwo guhana uwakoze nabi ariko ‘ntakoreshe ingufu yahawe na Leta mu gusenya, kwikiza uwo abona adashaka.’

Ati “Yashyizweho ngo akorere abantu bose. Kuvuga ngo sinshaka umuntu nkaho ari mu rugo iwawe, ntibikwiye. Meya yatwirukanye atagamije kubaka igihugu ahubwo ashaka kubaka urugo rwe.’’

Abayobozi beguye bandikiye inzego zitandukanye basaba kurenganurwa; bizera ko nubwo bitakorwa abazabakurikiraho bazasanga inzira iharuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yavuze ko bitumvikana uburyo abasezeye bahinduye imvugo kandi aribo banditse bavuga ko badashoboye akazi.

Yagize ati “Kuvuga ko nabeguje sibyo kuko inyandiko yabo ntivuga ko basezeye kubera arinjye ubeguje. Nta muntu nanga, nta we nzanga. Abakozi dukorana tuba dufitanye isano yo gukora akazi […] Ariko ngira ngo na bo ubwabo bivanyeho icyizere barasezera. Sinumva uburyo bavuga ngo ndabanga. Ikindi ni uko bavuga ngo naba narabashyizeho igitutu, nta ngabo ngira, nta yindi ntwaro mfite yatuma nshyiraho umuntu igitutu, akandika ibyo atemeye.’’

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munywantwali Alphonse, wayoboye inama yatangarijwemo ubwegure bw’abo bayobozi avuga ko ibyo banditse batabihatiwe, ko ibyo bakora bari kwikura mu kimwaro.

Ati “Sibyo kuko nta muntu warenganywa na meya ngo atinye kubivuga, hanyuma akabivuga yeguye, yanasinye yarangije. Ibyo rimwe na rimwe, iyo atari amatakirangoyi biba ari ukwikura mu kimwaro.’’

Mu bihe bitandukanye, abayobozi bo mu nzego zirimo iz’ibanze bafashe icyemezo cyo kwegura ku myanya yabo ku mpamvu zakunze kwitwa iza ‘bwite’ ariko ahanini ugasanga zifitanye isano n’amakosa yakozwe mu kazi kabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.