Rwanda: Imibare y’abarwayi ba #Covid-19 ikomeje kwiyongera

15,582
Kwibuka30

Imibare y’abarwayi ba Coronavirus ikomeje kwiyongera mu Rwanda, ubu igeze kuri 36 bose.

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda imaze gusohora itangazo ryemeza umubare w’abandi bantu bagera kuri 17 bose barwaye Covid-19 bose hamwe ubu bakaba ari 36. Nk’uko itangazo rya ministeri y’ubuzima ribigaragaza, 9 bose muri bo baje baturutse muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu i Dubai, abandi 3 baje baturutse muri Kenya, 2 baturutse muri USA, undi umwe muri Qatar mu gihe undi nawe yaje aturutse mu Buhinde, undi ayandurira mu Rwanda nyuma yo guhura n’uwari uyanduye.

Kwibuka30

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yongeye gusaba Abantu bose gukaza no kubahiriza amabwirizwa y’ubwirinzi yakomeje gutangwa n’inzego za Leta mu rwego rwo gukumira kino cyorezo bigaragara ko kiri gufata indi ntera.

Abakurikiranira hafi imibereho y’Abanyarwanda, barasanga ino mibare izakomeza kwiyongera mu gihe cyose Abantu batari guha agaciro zino ngamba zafashwe na Leta cyane ko kugeza ubu bamwe bakibifata nk’ibyoroheje. Mu butumwa Umuvugizi wa Polisi CP JOHN BOSCO yahaye Abanyarwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, yavuze ko hagiye gukazwa ibihano kuri buri wese utari kubahiriza ano mabwirizwa yatanzwe na Leta. Yagize ati:”ntituri bwihanganire ino myitwarire, amatangazo yatanzwe mu buryo bwumvikana, guhera kuri uyu wa kabiri turashyiramo imbaraga zidasanzwe mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa zino ngamba twahawe”

Kugeza ubu, mu Karere uk Rwanda ruherereyemo nirwo rufite umubare munini w’abarwayi ba Covid-19, umuntu wa mbere wagaragayeho uburwayi bw’ino virusi yo mu bwoko bwa corona mu Rwanda yari kuya 14 Werurwe uno mwaka.

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru “indorerwamo.com” bukomeje kwibutsa abakunzi bacyo n’Abanyarwanda muri rusange kubahiriza amabwirizwa yose yatanzwe na Leta mu rwego rwo gukumira kino cyorezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.