Rwanda: Inteko yaraye yemeje umushinga wo kongera Miliyari 219.1 ku ngengo y’imali.

5,901
Kwibuka30
Kwibohora25: Does the New Look of Parliament Building Symbolize Rwanda's  Stand Today? – KT PRESS

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rihindura itegeko no 005/2020 ryo ku wa 30/06/2020 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu Hon Omar Munyaneza yabwiye Abadepite ko ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 yari yatowe muri Kamena 2020 yanganaga n’ amafaranga y’ u Rwanda Miliyari 3,245.7 , ikaba yariyongereyeho Miliyari 219.1, iba amafaranga 3.464.796.040.098 .

Yagize ati: “Ku ngengo y’imari y’iterambere, impinduka zabaye ku mafaranga y’imishinga aturuka imbere mu gihugu, ku ngengo y’imari ikoreshwa mu ishoramari rya Leta, impinduka zikaba zatewe n’amafaranga azakoreshwa mu kugoboka urwego rw’abikorera rwahungabanye kubera COVID-19”.

Kwibuka30

Hon. Omar Munyaneza yabwiye Abadepite ko Minisiteri y’ Imari n’ Igenamigambi (MINECOFIN) yagaragaje ko kubera icyorezo cya COVID-19, mu ngengo y’imari ishize hibanzwe cyane ku bikorwa by’ingenzi bifasha kukirwanya hagurwa ibikoresho byo kwirinda, kubaka ibyumba bifasha kujya mu kato n’ibikoresho by’ubuvuzi.

Yavuze ko Komisiyo yasanze mu kuvugurura itegeko n°005/2020 ryo ku wa 30/6/2020 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 hitawe ku isaranganywa ry’amafaranga hagati y’ibikorwa n’inzego hashingiwe ku miterere y’ubukungu no gukomeza guhangana na Covid19.

Hon Munyaneza  yavuze ko Sena yatanze ibitekerezo kuri iyi ngengo y’imari, irayishyigikira kuko yasanze yarateguwe hitawe ku bikorwa byo kuzahura ubukungu bw’Igihugu no kuyisaranganya hashingiwe ku byiciro bigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage n’ibindi byiciro bya ngombwa.

Inteko Rusange yatoye kandi itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya  Guverinoma y’ u Rwanda  na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, y’ amadolari y’ Amerika 66.282.000  agenewe umushinga wo kwagura imiyoboro y’amashanyarazi

Abadepite batoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya     Guverinoma y’ u Rwanda na  Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB_Group)  ingana  n’ amayero 121.502.000 agenewe gahunda y’iterambere rikomatanyije ry’umutungo w’amazi ya Muvumba,yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 29/01/ 2021.

Leave A Reply

Your email address will not be published.