Tom Byabagamba yagaruwe mu Rukiko ku byaha by’ubujura ashinjwa

8,511
Kwibuka30
Rwanda: Col Tom Byabagamba warindaga Perezida Kagame, yashinjwe icyaha  cy'ubujura - BBC News Gahuza

Ahagana saa tatu n’iminota 15 nibwo Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Bitandukanye n’izindi nshuro, Byabagamba ntabwo yari mu cyumba cy’iburanisha kuko urubanza rwaburanishijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.

Uyu mugabo wigeze kuba Umusirikare ukomeye mu Ngabo z’u Rwanda mbere y’uko yamburwa impeta za gisirikare zose, aregwa icyaha cy’ubujura ashinjwa ko yakorewe mu Rukiko rw’Ubujurire aho ngo yibye telefoni.

Saa tatu n’igice Byabagamba yageze mu cyumba cy’aho we n’abamwunganira bari bari, Me Gakunzi Valery umwe mu bunganizi babiri be asaba ko bahabwa iminota 15 akavugana n’uwo yunganira nyuma yaho akaba aribwo iburanisha ritangira kuko batigeze bavugana mbere.

Umucamanza yabajije ubushinjacyaha niba bubyemera, buvuga ko ntacyo bitwaye ariko ko iyo minota itagomba kurenga.

Kwibuka30

Iburanisha ryasubukuwe saa yine, Umucamanza atangira asoma umwirondoro wa Byabagamba avuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwiba, amubajije niba acyemera undi asubiza ko atacyemera.

Byabagamba yahise abwira urukiko ko hari inzitizi afite z’iburabubasha bw’urukiko, ko ari inzitizi yaganiriyeho n’abunganizi be muri iki gitondo.

Umwunganizi we yavuze ko umukiliya we akwiriye kuburanishwa n’inkiko za gisirikare kuko mu manza zindi yaburanye, nta na rimwe yaba n’urukiko rw’ubujurire rwigeze rumukura mu gisirikare nk’igihano cy’ikirenga.

Yavuze ko inkiko za gisirikare arizo ziburanisha abasirikare naho inkiko zisanzwe zikaburanisha abandi basanzwe, ngo urukiko rwa gisirikare rwo rufite umwihariko ku bo ruburanisha.

Me Gakunzi yakomeje avuga ko kuba nta teka rya Minisitiri cyangwa irya Perezida wa Repubulika rimwirukana mu gisirikare, akwiriye kuburanishwa n’inkiko za gisirikare aho kuba iza gisivile.

Leave A Reply

Your email address will not be published.