Umugabo yavuze ko ari se wa Kagere Meddie yasabye ko hafatwa ibizamini bya DNA

10,696
Kwibuka30

Vedasto Katologi wemeza ko ari se wa rutahizamu w’Amavubi na Simba SC yo muri Tanzania, Kagere Meddie, yasabye ko hakorwa ibizamini bya DNA (amasano abantu bafitanye hakoreshejwe uturemangingo duto) kugira ngo agaragaze ukuri kwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Championi ku wa Gatandatu, Katologi yavuze ko yabyaye Kagere ukomoka muri Uganda ku mugore atibuka, ariko icyo azi nuko ariwe wabyaye uyu mukinnyi ukinira Simba SC.

Uyu mugabo utuye i Mbezi Makabe muri Dar es Salaam, yongeyeho ko atibuka amazina y’umugore babyaranye ariko yatangiye kwiyumvisha ko ari umuhungu we ubwo yatangiraga gukinira Simba SC.

Ati “Nyuma y’uko Kagere agiye muri Simba, nakiriye amakuru atandukanye y’abantu bakurikira umupira w’amaguru. Sinakurikiraga cyane imikino ariko natangiye gushaka umuhungu wanjye (Kagere).”

Yakomeje agira ati “Nashatse Kagere ambwira ko na we yifuza kumbona ndetse azanyoherereza amafaranga nkajya muri Dar es Salaam kumureba ariko yaryumyeho ndetse ntanyitaba.”

Kwibuka30

Vedasto Katologi yavuze ko nyuma yo kudahabwa amafaranga na Kagere, yashatse ubushobozi bumufasha kujya kumureba ariko akamubura, gusa agahura n’umwe mu bayobozi ba Simba SC wamubwiye ko uyu mukinnyi nta banyamuryango be afite muri Tanzania, bose baba muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Icyo mbasaba gukora ubu ni ukumfasha kumubona.”

Vedasto Katologi yavukiye Tanzania mu Ntara ya Kagera, Akarere ka Bukoba, ku wa 11 Ukwakira 1960.

Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n’umukobwa w’Umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba, bagakundana ukwezi kumwe ari nabwo nyuma yamubwiye ko atwite inda ye.

Vedasto Katologi yavuze ko Kagere Meddie ari umuhungu we yabyaranye n’umukobwa atibuka amaziye
Meddie Kagere akinira Simba SC yo muri Tanzania kuva mu 2018
This image has an empty alt attribute; its file name is 2ccaa8438c0a25e62d68ad03e239a0.jpg
Ese koko ni we se wa kagere Meddie?
Leave A Reply

Your email address will not be published.