Umutoza w’ikipe y’Abagore yiyahuye nyuma yo kuregwa ihohotera yakoreraga abagore atoza.

6,782
Kwibuka30
John Geddert yatoje ikipe y'abagore ya Amerika ya gymnastics mu mikino olempike ya 2012 i London

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’abagore y’igororangingo (gymnastics) ya Leta zunze ubumwe za Amerika yiyahuye nyuma y’amasaha arezwe ihohotera rishingiye ku gutsina no gucuruza abantu, nk’uko abategetsi babivuga.

Ibiro bya Dana Nessel, umushinjacyaha mukuru wa Michigan, byemeje urupfu rwa John Geddert kuwa kane nimugoroba.

Mu gitondo cyo kuwa kane, Madamu Nessel yari yatangaje ibirego 24 ashinja John Geddert.

Geddert niwe wari umutoza mukuru w’ikipe ya Amerika ya gymnastics mu 2012, yakoranaga bya hafi na muganga w’ikipe Larry Nassar, wahamwe no guhohotera abakinnyi amagana.

Kwibuka30

Mu 2018 Nassar yakatiwe gufungwa imyaka 300 kubera ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa barenga 250.

Geddert w’imyaka 63, niwe wari nyiri ikigo cy’imyotozo kiri i Michigan aho Nassar yakoraga nka muganga w’inzu y’imikino (gym). Mu rubanza rwa Nassar, abakobwa bamwe bashinje Geddert imyifatire mibi.

Byari byitezwe ko kuwa kane nimugoroba yishyikiriza ubushinjacyaha ariko ntiyahageze, nk’uko ibiro by’umushinjacyaha bibivuga.

Mu itangazo, umushinjacyaha Nessel yagize ati: “Ibiro byanjye byabwiwe ko umurambo wa Geddert wabonetse kuri uyu mugoroba nyuma yo kwiyahura,”

“Ni iherezo ribi cyane ku nkuru mbi cyane kuri buri wese byarebaga.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.