Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya RUSESABAGINA yasaga kuburanishwa n’inkiko z’Ububiligi.

6,288

Urukiko rukuru mu Rwanda rwatangaje ko nzitizi zatanzwe na Paul Rusesabagina ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha nta shingiro zifite.

Paul Rusesabagina n’abantu 20 baregwa muri dosiye imwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN byiciwemo abantu mu 2018 na 2019.

Mu mpamvu yatanze ku nzitizi ze, Rusesabagina yari yavuze ko nta bwenegihugu bw’u Rwanda afite, kandi uko yafashwe akagezwa mu Rwanda bidasobanurwa ndetse bidakurikije amategeko.

Yari yasabye ko urubanza rwe nk’umuturage w’Ububiligi rwohererezwa urukiko rw’ibanze rwo hafi y’aho atuye muri icyo gihugu.

Paul Rusesabagina mu rukiko kuwa gatanu tariki 26 02 2021

Rusesabagina Paul yavuze ko agiye kujurira icyemezo cy’urukiko

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko nta kimenyetso Rusesabagina agaragaza ko yiyambuye ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo buteganywa n’amategeko.

Bwavuze kandi ko kuba afite ubwenegihugu bw’Ububiligi nta mategeko abuza inkiko z’u Rwanda kumuburanisha ku byaha acyekwaho.

Urukiko ruvuga ko “rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Rusesabagina nta shingiro ifite” bityo ko rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Uruhande rwa Rusesabagina wari wunganiwe na Gatera Gashabana na Rudakemwa Felix, uyu ni mushya mu bamwunganira, rwahise rutangaza ko rujuririye icyo cyemezo.

Me Gashabana yongeyeho ko uyu munsi kandi bafite izindi nzitizi bari butange uyu munsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.