184 BAHITANYWE N’IMPANUKA YABEREYE MU KABYINIRO.


Impanuka yaraye ibereye mu kabyiniro ihitana abantu184 muri Santo Domingo
Mu ijoro ryakeye habaye impanuka muri Repubulika y’Abadominikani, mu mujyi wa Santo Domingo, mu kabyiniro karimo abagera ku 184, akaba aricyo kiza gikaze kibaye mu kabyiniro muri iki gice cya karayibe.
Nyuma y’ibi, hari imiryango y’abari basohokeye muri aka kabyiniro yatangaje ko nanubu itarabona ababo. Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje, mu gihe hamaze kubarurwa abarenga 20 bakomeretse bikomeye, bakaba bari kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko n’abaganga.
Umuvugizi wa perezida, yijeje abaturage ko hagikomeje ibikorwa by’ubutabazi harebwa ko haboneka abandi bataravamo umwuka, kugira ngo na bo batabarwe. Juan Manuel Méndez umuyobozi mu kigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yavuze ko byibuze abantu 184 aribo byemejwe ko bapfuye, mu gihe abandi 145 bakomeretse. Iyi mibare ishobora kuza kwiyongera kuko hakiri abandi batarashobora kuvanwa muri aka kabyiniro.
Imiryango y’abafite ababo bataraboneka iracyari ahabereye iyi mpanuka, itegereje ko bakurwamo. Aka kabyiniro karimo bamwe mu bafite amazina akomeye muri icyo gihugu barimo nk’abakanyujijeho mu mukino wa baseball, abanyapolitiki, abanyamuziki n’abawuvanga basanzwe bazwi muri iki gihugu.
Comments are closed.