Mukura VS&L mu bibazo bishobora gutuma idakomeza shampiyona

8,937

Nyuma y’aho impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rifatiye ibihano ikipe ya MUKURA VS&Loisir, iyo kipe iratangaza ko igeze kure ku buryo ishobora kudakomeza amarushanwa.

Ikipe ya MUKURA Victory Sport yo mu Karere ka Huye iratakambira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kuyitabara ikayiguriza amafranga angana na 46,000$, amafranga iyo kipe yaciwe nk’amande kubera kwirukana umwari umutoza wayo Bwana Djilali Bahlou uvuga ko yirukanywe mu buryo budakurikije amategeko.

Mu rwandiko iyo kipe ya Mukura iherutse kwandikira FERWAFA yari irimo isaba itakamba isaba iryo shyirahamwe ko ryayiguriza ayo mafaranga kuko bitabaye bityo iyo kipe idafite ubushobozi bwo gukomeza amarushanwa ya chapionnat yo mu cyiciro cya mbere iyo kipe ibarizwamo.

Kugeza ubu, iyo kipe ya Mukura Victory Sport ifite abakinnyi 14 gusa, umubare muto cyane ugereranije n’abakinnyi ikipe y’umupira w’amaguru igomba kuba ifite.

Mukura VS&L ivuga ko nyuma yo kwirukana uwari umutoza wayo, uwo mufaransa yahise ayirega muri FIFA ndetse arayitsinda ku buryo iyo kipe yahise itegekwa kumwishyura ibihumbi 46 by’amadorari, bitaba ibyo ikipe ikaba itakwemererwa kugira umukinnyi ari mu gihugu hagati cyangwa nio hanze yacyo, icyo kikaba aricyo kibazo gikomeye ikipe ya Mukura ifite.

Ku murongo wa terefoni, Umuyobozi wa MUKURA VS&L yavuze ko bagerageje kwandikira FERWAFA bayisaba ko bakwishyura make make ariko ariko FIFA irabyanga ivuga ko icyemezo cyafashwe kigomba kubahirizwa uko cyakabaye, bitaba bityo ikipe ntigure umukinnyi.

Ubuyobozi bwa Mukura VS&L bwavuze ko usibye n’ayo mafaranga yaciwe na FIFA ko n’ayo guhemba abakinnyi bake ifite batabasha kuyabona kubera ibibazo by’amikoro.

Umunyamabanga wa FERWAFA yemeye ko amaze iminsi mike yarakiriye ubusabe bw’ikipe ya Mukura VSL ariko ko we ubwe atabifitiye igisubizo, keretse hakozwe inama y’inteko rusange ya FERWAFA maze icyo kibazo kigirwa hamwe n’abanyamuryango bose.

Twibutse ko ku munsi wa mbere wa championnat, ikipe ya MUKURA yatsinzwe igitego kimwe n’ikipe ya Gasogi united.

(Photo archive)

Comments are closed.