Kigali: Abagabo 6 batawe muri yombi kubera gukekwaho icyaha cyo kwica umuntu

6,982
Kwibuka30

Abagabo batandatu bari mu maboko y’inzego z’ubutabera, bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’umusore w’imyaka 21 ukomoka mu karere ka Karongi, wakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Rusororo w’Akarerere ka Gasabo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Nyagahinga muri uyu Murenge wa Rusororo, aho abantu batahise bamenyekana buriye igipangu cy’uwitwa Birinda Rashid batemagura umuzamu we witwaga Niyonsenga Gedeon.

Ni mu gice cy’Umurenge wa Rusororo kitarageramo ingo nyinshi ariko gihoramo urujya n’uruza rw’abantu kubera imirimo ihakorerwa yiganjemo iy’ubwubatsi.

Abahatuye n’abahakorera bavuga ko hasigaye hagaragara umubare munini w’inzererezi, bagakeka ko arizo zigera n’ijoro zigahindukamo abajura bamaze iminsi babiba ibintu bitandukanye.

Kwibuka30

Barasaba ko hakazwa umutekano, abahatuye n’abahagenda bagatuza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire avuga ko bafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo.

Abatuye mu kagari ka Nyagahinga bavuga ko abajura bamaze iminsi babibasira bakunze kubiba ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone na televiziyo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo buvuga ko bariya batandatu bakekwaho kwica Niyonsenga Gedeon, bafatiwe mu Murenge wa Ndera ariko iperereza rigamije gushakisha abandi bafatanyacyaha rirakomeje.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo umurambo wa nyakwigendera Niyonsenga Gedeon wavanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, ujya gushyingurwa aho akomoka mu karere ka Karongi Intara y’Iburengerazuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.