Nyanza: Ignace NKAKA wari umuvugizi wa FDLR yasabye kubabarirwa akajya mu buzima busanzwe.
Ignace Nkaka wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR yasabye urukiko kubabarirwa akajya mu buzima busanzwe nk’uko leta yabikoze kuri bamwe mu bahoze ari abarwanyi bakomeye muri uwo mutwe.
Me Milton Nkuba wunganira Nkaka yabwiye urukiko ko umukiriya we uruhare rwe mu bikorwa bya FDLR “rwari rutoya cyane” ngo kuko we nta byemezo yafataga.
Bamwe mu barwanyi bari bakuriye umutwe wa FDLR mu myaka yashize batashye ku bushake, basubizwa mu buzima busanzwe, abandi bashyirwa mu gisirikare cy’u Rwanda.
Mu myaka yakurikiye intambara na jenoside mu Rwanda umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba y’uburasirazuba bwa DR Congo wagiye ugaba ibitero byiciwemo abantu benshi mu Rwanda.
Mu rukiko ruburanisha imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, Nkaka wamenyekanye ku izina rya Fils La Forge Bazeye akiri umuvigizi wa FDLR, yavuze ko ibitero byayo abarwanyi bawo babikoraga ntawe bagishije inama.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Nkaka ubu avuga ntaho bihuriye n’uko yaburanye yemera ibyaha byo gukora iterabwoba hashingiwe ku nyungu za politiki, no kugaba ibitero ku baturage no kwica abantu.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko nta muntu wo muri FDLR watashye ku bushake bwe warezwe mu rukiko ibyaha bisa n’ibyo Ignace Nkaka ubu aregwa, bityo atakwigereranya nabo.
Ignace Nkaka areganwa na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza mu mutwe wa FDLR, ubu bombi barangije kuvuga ibya nyuma ku rubanza rwabo rumaze hafi imyaka ibiri.
Bombi bafashwe mu ntangiriro za 2019 bari mu rugendo berekeza muri Uganda nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze.
Mu iburanisha uyu munsi Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bombi bagomba no gusobanurira urukiko uko bafashwemo n’ubutumwa bari bavuyemo mu gihugu cya Uganda.
Urukiko rwavuze ko urubanza rwabo ruzakomeza tariki 08/04/2021 humvirizwa imyanzuro y’Ubushinjacayaha kuri uru rubanza, mbere y’uko urukiko rubakatira.
Comments are closed.