Ngoma: Umugabo yiyahuye nyuma y’uko umugore we amuciye inyuma akabyarana n’undi mugabo.

5,604
Image result for Umurenge wa Jarama

Umugabo w’imyaka 42 wari utuye mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, yasanzwe mu mugozi iwe mu nzu yiyahuye, bigakekwa ko yabitewe n’uko umugore we aherutse kwahukana akagaruka atwite inda y’undi mugabo.

Byabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu Mudugudu w’Irebero mu Kagari k’Ihanika mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yiyahuye avuye mu kimina. Abaturanyi be bavuga ko yari amaze iminsi afitanye ikibazo n’umugore we gishingiye ku kuba yaramuciye inyuma akabyarana n’undi mugabo.

Bavuze ko umwaka ushize uyu mugabo yashwanye n’umugore we bikarangira umugore yahukanye, mu kujya kumucyura ngo yasanze uyu mugore atwite inda nkuru y’undi mugabo ariko aramucyura. Ibi ngo byatumye mu mibanire yabo hazamo agatotsi nubwo ngo birindaga kubishyira hanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Jarama, Harerimana Florent yabwiye “Igihe.com dukesha iyi nkuru ati:” dukesha iyi nkuru ko kwiyahura k’uyu mugabo bikekwa ko yabitewe n’amakimbirane yari hagati ye n’umugore we.

Yagize ati “ Yaratashye bagiye kumugaburira arabyanga kuko yari asanze umugore n’abana barya, umugabo rero yahise yinjira mu nzu bagira ngo agiye kuryama arangije arakinga, umugore rero hari ibyo yari agiye gushyira nyirabukwe avuyeyo yibaza impamvu umugabo we atabyuka akoze ku muryango wo kuri salon asanga harafunguye, yinjiye asanga undi yimanitse mu mugozi muri salon.”

Harerimana yakomeje avuga bataramenya impamvu nyayo yamuteye kwiyahura ariko ko bakeka ko yabitewe n’amakimbirane atari yarigeze agera hanze.

Ati “ Amakuru twamenye ni uko no kuwa Gatanu batonganye babipfa biba ngombwa ko umugore n’abana bahunga, nyuma ngo uyu mugabo yagize umujinya ajya gushaka kumuca inyuma ku bandi bagore aho agiye hose muri iryo joro bikamupfana, kuwa Gatandatu rero abantu barabunze birarangira ejo ku cyumweru ariyahura.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bahise bajyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Comments are closed.