RUGWIRO HERVE yarekuwe nyuma y’ibyumweru birenga bibiri ari mu Buroko

9,079

Nyuma y’ibyumweru birenga bibiri ari mu gihome, myugariro wa RAYON SPORT RUGWIRO HERVE yarekuwe

Ku italiki ya 17 Ukuboza 2019 nibwo inkuru yabaye kimomo ko myugariro wa Rayon Sport RUGWIRO HERVE yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka bo mu Karere ka RUBAVU ashinjwa kunyura ku mupaka mu buryo bunyuranije n’itegeko. Nyuma, Bwana Rugwiro Hervé yaje gushinjwa icyaha cy’impapuro mpimbano.

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019 nibwo RUGWIRO yagombaga kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwasabaga ko yafungwa iminsi 30 kugira ngo atica iperereza, ariko Me ZITONI wunganira ikipe ya Rayon Sport mu mategeko asaba ko yarekurwa by’agateganyo. Inkuru dukesha isimbi.com, iravuga kuri uyu munsi kuwa 3 Mutarama 2020 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Rubavu rwategetse ko Rugwiro Hervé yarekurwa akaburana ari hanze ariko akaba yakwitaba urukiko igihe cyose akenewe. Bwana Rugwiro Hervé ntiyabonetse mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sport na APR ndetse icyuho cye kikaba cyaragaragaye.

Comments are closed.