Kagame yibukije abaministre bashya kudshyira inyungu zabo imbere.

6,509

Prezida Kagame yakiriye abaministre bashya abibutsa ko bagomba gushyira imbere inyungu za rubanda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yongeye kwibutsa abayobozi ko inshingano zabo zishingiye ku gukorera Abanyarwanda, agira ati: “Ntabwo ari twe tubona inyungu z’ibikorwa ba mbere, nubwo natwe bitugeraho, abagomba kubona inyungu z’ibikorwa byacu ni Abanyarwanda.”

Umukuru w’u Rwanda yagarutse kuri iyo ngingo akunze kugarukaho kenshi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ubucuruzi w’Inganda Madamu Habyarimana Uwamaliza Beata.

Yabanje gushimira abo bagize Guverinoma basshya barahiye, aboneraho kubifuriza imirimo myiza muri izo nshingano nshya batangiye nubwo basanzwe bakorera Igihugu mu zindi nzego.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ubu ni uguhabwa izindi nshingano ndetse zishobora kuba ziyongereyeho kurusha izo bakoraga; ndizera yuko ari urugendo rero rwo gukorera Igihugu, gukorera abaturage bisanzwe, icyo bivuze gusa uyu munsi ni uko imbaraga mwakoreshaga mu busanzwe ubu zigiye kwiyongera.”

Yakomeje asaba abayobozi bashya kwirinda ibibazo bikunze kugaragara mu bayobozi ari byo birimo gushaka gukora uko babyumva cyangwa baharanira inyungu zabo bwite.

Ati: “Ibi ni ukubisubiramo gusa, twese imirimo dukorera Abanyarwanda, dukorera Igihugu. Tugomba kujya twiyibutsa ko tuba dukorera abandi Banyarwanda benshi kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bumere neza, ntabwo dukora twiganishaho.”

Yakomeje avuga ko gukorera inyungu bwite cyangwa gukora uko ubyumva atari byo bikwiye kuranga umukozi wa rubanda, ahubwo hari umurongo ugenderwaho wumvikanyweho n’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye.

Ati: “Ntabwo ari ugukora wowe gusa nk’uko ubyumva cyangwa uganisha ku nyungu zawe gusa bwite , akenshi ni byo bizana ibibazo… Ni ugukorera inyungu z’Abanyarwanda, kandi bo bazi izo nyungu izo ari zo, bazi uko zigomba kubageraho, ngira ngo twajya duhora twibutsa abayobozi cyangwa duhora twibukiranya kugira ngo bitaba ukundi.”

Yibukije abayobozi bashya ko binsjiye mu nshingano mu bihe by’ingorane, ibihe birimo icyorezo n’ingaruka zacyo nyinshi, abibutsa ko inshingano z’abayobozi zagiye ziyongera inshuro nyinshi ku buryo bisaba ubwitange budasanzwe.

Yakomeje agira ati: “Byagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, bifite ingarukaka ku buzima bwa’abantu. Bifite ingaruka nyinshi ku buryo tugomba gukomeza kugerageza gukoresha imbaraga nyinshi, gutekereza kwinshi, kwitanga, imyumvire ubwacu ikwiye guherwaho ariko bigana no ku baturage kugira ngo bumve ikibazo uko giteye. Ibyo bari badutezeho kenshi ntibiboneka nk’uko bikwiye, ntibyihuta, ariko ibya ngombwa ni uko duhora dusobanura.”

Perezida kagame yongeye kwifuriza imirimo myiza abayobozi bashya barahiye, aboneraho no kongera kwifatanya mu kababaro na Tanzania yabuze uwari Umukuru w’Igihugu John Pombe Magufuli, ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021.

Comments are closed.