RIB yahamagaje Bwana KAYUMBA Christopher uherutse gushinga ishyaka ritavuga rumwe na Leta.
Bwana KAYUMBA Christopher uherutse gushinga ishyaka rya politiki ritavuga rumwe na Leta yatumijwe muri RIB ngo yisobanure ku birego byo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa.
Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatumijeho Dr KAYUMBA Christopher wari uherutse gushinga ishyaka rya politiki rishya ritavuga rumwe na Leta, mu nyandiko dufitiye kopi, iravuga ko Bwana Christopher KAYUMBA yagombaga kwitaba ku cyicaro cya RIB giherereye ku Kimihurura mu masaha y’igitondo.
Aya makuru na none yemejwe na Dr Thierry RANGIRA umuvugizi w’umusigire w’urwo rwego, yavuze ko hari ikirego cy’umukobwa urwo rwego rwakiriye kirega Dr KAYUMBA Christopher kuba yarashatse kumusambanya ku ngufu.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri yu wa kabiri, Dr Thierry yavuze ko abantu bagombye gutandukanya ibintu, ko kuba umuntu ahamagawe n’urwo rwego ari ibintu bidasanzwe ko kuba ahamagawe bitavuze guhita afungwa, yagize ati:”Iyo uhamagajwe ntabwo ari ko uhita utabwa muri yombi, oya, urahamagarwa ukabazwa, ugataha, ariko bitewe n’impamvu runaka zishingiye ku itegeko ushobora no gufungwa.”
Umuvugizi wa RIB yongeye avuga ko kuba Christopher yahamagajwe kuri RIB ari ibinu bisanzwe, kandi bidafite aho bihuriye n’ishyaka aherutse gushinga, ishyaka avuga ko ridahuje umurongo na Leta y’u Rwanda.
indorerwamo.com yagerageje gushakisha umurongo wa Dr KAYUMBA ngo atubwire icyavuyemo, ariko ntibyadukundira kubera ko inshuro zose twamugerageje, numero ye itacagamo.
KAYUMBA Christopher aherutse gutangaza ko ashinze ishyaka rya politiki kandi ritavuga rumwe na Leta, mu magambo ye yagize ati”….Ishyaka ryacu ntabwo ari ishyaka ryo gusingiza FPR cyangwa abayobozi birirwa bahemukira rubanda..”
Christopher KAYUMBA yahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru, ni kenshi yagiye anenga bimwe mu byemezo bya Leta, ndetse amaze igihe gito avuye muri gereza ya Mageragere aho yari amaze igihe afungiye kubera ibyaha bitandukanye.
Comments are closed.