Dore ibyiza 4 byo kurya kayote bitangaje
Kayote (Chayote) mu ndimi z’amahanga bayita Siamese pumpkin ni ubwoko bw’imboga zikoreshwa cyane mu bihugu nka Indonesia ariko inkomoko yazo ni aho bita Siam muri Thailand.
Kayote (Chayote) mu ndimi z’amahanga bayita
Siamese pumpkin ni ubwoko bw’imboga zikoreshwa cyane mu bihugu nka Indonesia ariko inkomoko yazo ni aho bita Siam muri Thailand ku mugabane wa Aziya.Ndetse na hano mu Rwanda iwacu ni imboga ziboneka cyane cyane mu bice by’icyaro.
Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe kuri Kayote bwagaragaje ko zifitemo intungamubiri nyinshi zikenerwa n’umubiri wacu.Ndetse hari n’ubushakashatsi bwakozwe na University of North Florida, USA, bugaragaza ko zifitemo n’amavitamini menshi kandi afitiye akamaro umubiri wacu.Ikindi kandi ikungahaye ku byo bita Fibers,ndetse n’imyunyungugu itandukanye.
Mu ntungamubiri dusanga muri Kayote :
Vitamini nyinshi (Folate, Niacin, Thiamin, Vitamin A,C,E,K, Riboflavin, Poroteyini, Za Fibers,
Harimo kandi imyunyungugu itandukanye nka :
Calcium,Fer,Magnesium,Sodium,Potassium,Phosphore,zinc,Manganese,Selenium.
Dore rero ibintu 4 byiza bitangaje utari uzi kuri Kayote:
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima arirwo healthbenefits,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Scientific Health Benefits of Chayote” ngibi ibyo Kayote yafasha umubiri wawe :
1. Ifasha gutakaza ibiro :Kayote kimwe n’ubundi bwoko bw’ibihaza,ntibigira ibivumbikisho (Calories),urugimbu ndeste n’ibinure.Ni byiza rero niba ushaka kuringaniza ibiro,ko wajya ukunda kwirira Kayote ku mafunguro yawe.
2. Ifasha abagore batwite kubyara abana badafite ubumuga : Kayote igiramo vitamin bita Folate,iyi rero ifasha kwirema k’uturemangingo tw’urusoro mu nda ku bagore batwite,bityo bigatuma umwana avuka ameze neza.Twababwira ko umugore utwite akenera 23% bya Folate,ari nayo iboneka muri Kayote.
3. Ifasha kugabanya urugimbu mu mitsi y’amaraso (Cholesterol) : Kayote ntabwo igiramo amavuta,ku bantu rero bafite urugimbu rwinshi ndetse n’abashaka kwirinda urugimbu rwinshi,ni byiza gukoresha Kayote. 4. Ifasha kurinda Kanseri zitandukanye mu mubiri : Kayote igira ibyo bita apigenin and luteolin bigafsha gusohora imyanda.
Comments are closed.