Huye: Umugore yakubise itafari mu gahanga musaza we aramuhitana arapfa

7,489
Kwibuka30

Umugore wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye akurikiranyweho icyaha cyo kwica musaza we amukubise itafari mu gahanga nyuma y’amakimbirane bagiranye bakarwana.

Byabaye ku mugoroba ku wa 4 Kanama 2021 ahagana saa Mbiri n’igice. Uwo mugore w’imyaka 55 yabaga mu nzu yegeranye n’iyo musaza we witwa Nyakayiro Filimin w’imyaka 59 yabagamo mu Mudugudu wa Gaseke mu Kagari ka Rango A.

Umwe mu baturanyi babo yavuze ko bumvise bari kurwana, bihutira gutabara bahageze basanga uwo mugabo ari kuva amaraso menshi mu gahanga.

Kwibuka30

Ati “Twumvise bari kurwana tujya gutabara tugezeyo dusanga umugabo ari kuva amaraso menshi mu gahanga aryamye hasi. Twahise dutabaza ubuyobozi buraza bumujyana kwa muganga. N’ubwo yahumekaga wabonaga ko byarangiye ari nk’aho yapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, yavuze ko uwo mugabo bamugejeje ku Kigo Nderabuzima cya Rango nacyo kimwohereza ku Bitaro bya Kabutare agezeyo yitaba Imana.

Yavuze ko uwo mugore bamaze kumufata bakamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacya, RIB.

Ati “Umugore yafashwe ariko avuga ko nta tafari yamukubise ahubwo ngo barwanye arigwaho. Twamaze kumushyikiriza RIB.”

Nyakayiro yari afite umugore n’abana ariko ntabwo bari bakibana. Mushiki we ukurikiranyweho kumwica na we afite umugabo n’abana ariko ntabwo babanaga.Ababombi ntabwo bari bakibana n’abo bashakanye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.