Rubavu: Hatwitswe ibiro 627 by’urumogi na litiro 11 za Kanyanga n’inzoga zitemewe

3,386

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama Polisi y’u Rwanda ku bafatanye n’izindi nzego batwitse ibiro 627 by’urumogi, litiro 11 za Kanyanga n’amacupa 523 y’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kitwa Simba. Ibi byose byafashwe kuva muri Gashyantare kugeza Kanama 2021,  byafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakorewe mu Karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye.  Byatwikiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Nyabibuye.

Igikorwa cyo gutwika ibi biyobyabwenge  kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, Senior Superintendent of Police (SSP) Aphrodise  Gashumba n’uhagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu- Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene.

Aganiriza abaturage bari baje muri icyo gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yagaragarije abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge haba ku muntu ku giti  cye, ku muryango we ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati” Mbere na mbere mugomba kumenya ko kwijandika mu biyobyabwenge uba ukoze icyaha iyo ubihamijwe n’amategeko urabihanirwa, byangiza ubuzima bw’ubikoresha. Ni igihombo ku muryango w’uwo muntu kuko hari igihe usanga afunzwe ariwe wafashaga umuryango we ndetse udafunzwe ugasanga byamuhinduye umurwayi ntacyo akora, usanga bangiza amafaranga yagafashije umuryango  bakajya kuyagura ibiyobyabwenge. Ibi byose bigaruka ku gihugu kuko kibura amaboko y’abakagikoreye ngo gitere imbere ndetse ugasanga hari imiryango iri mu bukene bukabije, umutekano mucye n’ibindi bitandukanye.”

Visi  Meya Nzabonimpa yakanguriye urubyiruko n’abaturage muri rusange kwitandukanya n’ibiyobyabwenge  mu buryo bwose bagira uwo babona abikoresha cyangwa abikwirakwiza  bakihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye cyangwa Polisi.   

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Aphrodise Gashumba yagaragaje ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Karere ka Rubavu harimo ibyangijwe uyu munsi bituruka  mu gihugu cya Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) bikinjizwa mu Rwanda babinyujije mu nzira zitazwi (Panya). Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu gutahura amayeri akoreshwa n’ababikwirakwiza.

Ati”Hari abo twafashe babihetse mu mugongo nk’abahetse abana, ababyambarira mu myenda y’imbere, ababishyira mu majerikani basa nk’abatwaye amata, ababipakira mu modoka zipakira imicanga, abarutwara mu mifuka y’ibirayi na za Karoti n’ahandi hatandukanye. Aya mayeri yose tuyatahura kubera abaturage baduha  amakuru, turabashimira kandi tunakangurira n’abandi kujya baduha amakuru.”

Yakomeje agaragaza ko imirenge ya Busasama na Bugeshi  ariyo ikunze kugaragaramo biriya biyobyabwenge kuko ari naho bikunze kwinjirizwa. Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kurandura ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda.

Uwaje ahagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene yavuze ko abantu 48  amadosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo baburanishwe ku byaha by’ibiyobyabwenge.  Yavuze ko hari  ibihano  bihanitse ku cyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge akangurira abaturage kubyirinda.

Ati” Ibi biyobyabwenge bingana gutya  byafashwe tukaba tubitwitse bifite igisobanuro gikomeye mu kubirwanya. Byonyine kuba Polisi y’u Rwanda ibifatanyamo n’abaturage ni ikimenyetso cyo guca intege n’abandi bose batekerezaga kwishora mu ngeso z’ibiyobyabwenge, ubu ni uburyo bwiza bwo  guca uruhererekane rwose ruba mu kubikwirakwiza ariko bifite igisobanuro gikomeye cyane  hano  mu Karere ka Rubavu nk’ahantu bikunze kwinjirira bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.”

Comments are closed.