Perezida Kagame yashimiye BioNTech izakorera inkingo mu Rwanda na Senegal

4,555
This image has an empty alt attribute; its file name is 240788169_10157760286517282_1748844006473582653_n-1024x606.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Ikigo BioNTech cyemeye gukorera inkingo za mRNA mu Rwanda no muri Senegal. Uretse inkingo za COVID-19, biteganyijwe ko inganda zizubakwa mu Rwanda no muri Senegal zizabasha gukora n’inkingo za Malariya ndetse n’urw’Igituntu.

Ibyo byagarutsweho mu nama yatumijwe na Fondasiyo ya kENUP aho Umuyobozi Mukuru wa BioNTech Uğur Şahin, yaganiriye na Perezida Kagame, Perezida wa Senegal Macky Sall na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi Ursula von Der Leyen, kugira ngo bumvikane ku nzira iganisha ku gukorera inkingo muri Afurika bihereye mu Rwanda na Senegal.

Iyi nama yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara z’Ibyorezo muri Afurika (Africa CDC) Dr. John Nkengasong, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Afurika Dr. Matshidiso Moeti, na Perezida wa Banki y’Ishoramari mu Burayi Werner Hoyer.

Muri iyo nama, hashimangiwe ko BioNTech yiteguye gukorera muri Afurika inkingo zose zifitanye isano n’izo yatangiye kugerageza za Malariya n’Igituntu .

Perezida Kagame yavuze ko gukorera muri Afurika inkingo zifashisha uburyo bwa mRNA bishoboka, ashimira BioNTech n’abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abandi bantu bose bakomeje kugira uruhare mu kugeza iryo koranabuhanga ku mugabane.

Yagize ati: “Mu myaka iri imbere, uru rugendo ruzagira uruhare runini mu koroshya ikorwa ry’inkingo z’ubwoko bwose muri Afurika. Ubufatanye bwa ngombwa bwose bwamaze kugerwaho ngo ibyo bishoboke. Kuri aya meza y’uruganiriro, turi kumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Banki y’Ishoramari y’u Burayi, OMS na Africa CDC. Indi miryango nka Mastercard Foundation n’Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi gishinzwe guteza Imbere Abikorera (IFC), na yo ikomeje kugira uruhare rw’ingenzi cyane.”

Yakomeje ashimira Perezida Ursula von der Leyen, washyize imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gushakisha no guhuza abafatanyabikorwa mu mushinga wo gukorera inkingo n’imiti muri Afurika.

Yongeyeho ati: “Afurika ikora neza cyane iyo ikoreye hamwe. Ni ingirakamaro kuba uyu mushinga wubakiye kuri gahunda yagutse y’umugabane yashyizweho binyuze mu bufatanye bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Africa CDC. Ntabwo twakomeza kubaho nka kera. Nashimye cyane umuhate twese abari hano dukomeje kugaragaza, kandi iryo ni ryo shingiro nifuza ko twaheraho dukomeza imbere.”

Yavuze ko adashimira BioNTech gusa ku buhanga bwihishe inyuma y’ikoranabuhanga rya mRNA, ahubwo ko anayishimira kuba ifite intumbero yagutse kuri Afurika nk’umugabane ukeneye byihutirwa iryo koranabuhanga kandi ukaba unatanga icyizere cy’inyungu nyinshi.

Umuyobozi wa BioNTech akaba ari na we washinze icyo kigo, Prof. Dr. Ugur Sahin, yashimiye abagize uruhare muri ibyo biganiro bose ahamya ko intego yabo ari iyo kubaka inganda z’imiti n’inkingo zirambye muri Afurika.

Ati: “Twiyemeje gushora imari mu bushakashatsi bugezweho no guhanga udushya kugira ngo dushyigikire iterambere ry’inkingo nk’igikorwa cyiyongera ku ishyirwaho ry’inganda zizikora no kongera ubumenyi ku mugabane w’Afurika.”

BioNTech yamaze gusuzuma ubushobozi bwayo bwo gukorera inkingo muri Afurika, nyuma yo gutangaza ko ifite intego yo gutangira gukora urukingo rwa Malariya n’urw’igituntu zikora neza, bikajyana no gushyira mu bikorwa ibisubizo birambye by’inkingo zitangwa ku mugabane w’Afurika.

(Src:Imvaho)

Comments are closed.