Kigali:Igorofa ry’aho ibiro by’ikinyamakuru “Igihe” yafashwe n’inkongi y’umuriro

5,612
Ibiro by’aho ikinyamakuru IGIHE byaraye bifashwe n’inkongi y’umuriro.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 12 Nzeli 2021 ibiro by’ikinyamakuru gikomeye hano mu Rwanda IGIHE.COM biherereye mu mujyi rwa gati ahazwi nko kwa Ndamage byafashwe n’inkongi y’umuriro birashya, mu mafoto yafashwe biragaragara ko hari ibintu byinshi bishobora kuba byangiritse nubwo kugeza ubu nta makuru y’ibyangiritse yari yamenyekana.

Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’iki kinyamakuru, babinyujije ku rukuta rwa twitter bashyize hanze amwe mu mafoto ndetse banashimira abakomeje kubihanganisha.

Umunyamakuru wacu wahageze, yiboneye igice kinini cyangiritse, yatubwiye ko igice kinini cyangiritse ari igice kigana ahazwi nka Sulfo.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryahageze rigerageza kuzimya umuriro, ariko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere wabonaga hagishya.

Image

Comments are closed.