Kutemera umusaruro wa Mashami; Bimwe byaranze Uwayezu Regis muri FERWAFA

5,628

Nyuma y’amasaha make ashize, uwari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Uwayezu François Regis yeguye kuri izo nshingano, hari bimwe byamuranze birimo kugaragaza ko atishimiye umusaruro w’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent.

Ni inshingano yari amazemo imyaka itatu kuko yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] muri Gicurasi 2018.

Muri iyi myaka itatu ye, Uwayezu yakunzwe gutungwa agatoki nk’uwagiye akoma mu nkokora Iterambere rya ruhago kandi ari we wakabaye afata iya mbere mu gufasha amakipe.

Bimwe mu byagarutsweho, byaranze uyu mugabo w’imyaka 38, harimo no kuba yarigeze gukekwaho ruswa.

  • Yategetse ko umukino wa Kiyovu na Gorilla FC uhagarara watangiye

Mu kwezi kwa Mata 2021, hari umukino wa gicuti wagombaga guhuza Kiyovu Sports na Gorilla FC, kuri Stade Amahoro i Remera, ariko ntiwaba kandi wari watangiye.

Icyo gihe nyyuma y’uko ibisubizo bya COVID-19 by’ushinzwe ibikoresho bya Gorilla FC (Kit Manager) byari byatinze kuboneka, byatumye umukino wa gicuti iyi kipe yagombaga gukina na Kiyovu Sports usubikwa.

Ni umukino wagombaga gukinwa Saa sita n’iminota 30 z’amanywa.

Icyo gihe, igihe cy’umukino cyageze ibisubizo bya COVID-19 by’ushinzwe ibikoresho by’ikipe ya Gorilla FC, Habanabakize Thomas bitaraboneka, binaba impamvu y’isubikwa ry’uyu mukino.

Perezida wa Gasogi United, KNC icyo yasabye ko uyu mukino bawureka ukaba kuko amakipe aba yashoye ibintu byinshi ni yo umukino wa bo wakinwa iminota mike, yabibwiye Visi Perezida wa FERWAFA arabyemera aho yavuze ko nta kibazo ariko bagomba kubanza kubaza Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.

Icyo gihe amakipe yakomeje kwishyushya ariko Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yemeza ko umukino ugomba gusubikwa kuko utubahirije amabwiriza. Saa 14:00’ ni bwo amakipe yahise asohoka mu kibuga.

  • Yaketsweho gutanga ruswa

Mu 2018, nibwo Umunya-Namibia, Jackson Pavaza, wagombaga gusifura umukino w’u Rwanda na Côte d’Ivoire, yaregeye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] abayobozi bakuru muri FERWAFA, abashinja ko bashatse kumuha ruswa ngo abogamire ku Amavubi.

U Rwanda rwari rwakiriye Côte d’Ivoire ku Cyumweru tariki 9 Nzeri 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wari uwa kabiri mu itsinda rya Munani [H] rwasabwaga gutsinda kugira ngo rubone amanota ya mbere kuko undi rwari rwawutsinzwe.

Ni umukino wasifuwe n’Abanya-Namibia, Jackson Pavaza, yungirijwe na Matheus Kanyanga na David Tauhulupo Shaanika.

Umwe muri aba basifuzi ari nawe wari hagati mu kibuga, yatangaje ko abayobozi ba Ferwafa barimo Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric ushinzwe amarushanwa, bamuzaniye ibahasha irimo amafaranga “atazi umubare” bashaka ko abogamira ku Rwanda.

Aganira n’ikinyamakuru Namibian Sun, yagize ati “Amafaranga yari mu ibahasha. Sinigeze ngerageza no kuyabara cyangwa kumenya yari angahe.”

“Nababwiye ko nta mpano nshobora kwakira ivuye ku muntu uwo ari we wese nk’uko amategeko ya CAF abiteganya. Narayanze ndetse ikibazo mbimenyesha CAF.”

Mu kiganiro na IGIHE, uwari Perezida wa Ferwafa, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko iki kibazo yakimenye asomye ibyo umusifuzi yatangaje mu binyamakuru ndetse yabivuganyeho n’uwari Umunyamabanga, Uwayezu.

Ati “Ikibazo nakibonye mu binyamakuru by’iwabo [wa Pavazzi]. Navuganye n’Umunyamabanga ambwira ko bisobanutse nta kibazo kirimo […] CAF yo nta cyo iratubwira.”

  • Kutemera umusaruro wa Mashami mu Amavubi

Uwayezu François Regis, ari mu bayobozi ba FERWAFA bakunze kugaragaza ko atanyuzwe n’umusaruro w’umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vincent ndetse akavuga ko abona ari umutoza udakwiye kongerwa amasezerano.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni bwo mbere y’uko Mashami yongererwa amasezerano, Uwayezu yari yabwiye Minisiteri ya Siporo ko abona uyu mutoza adakwiye kongererwa amasezerano bitewe n’umusaruro we mubi mu Ikipe y’Igihugu.

N’ubwo uyu mutoza yongerewe amasezerano, ariko ntabwo bikuraho ko uwari Umunyamabanga wa FERWAFA, yari yagaragaje ko atabikwiye.

  • Gutinda kumenyesha amakuru abo bireba (Amavubi)

Muri Werurwe 2021, mbere y’uko u Rwanda rukina na Mozambique mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Kwizera Olivier atemerewe kuwukina kubera amakarita y’umuhondo yari yujuje.

Icyo gihe, amakuru avuga ko CAF yari yamenyesheje FERWAFA ariko biciye k’uwari Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, ko Kwizera Olivier yari yujuje amakarita atamwemerera gukina undi mukino ariko aya makuru yabaye nk’atunguranye.

Aha niho bamwe bahereye bavuga ko, Uwayezu yatinze kubimenyesha abo bireba kugira ngo hategurwe undi munyezamu hakiri kare kuko Kwizera ni we wari umunyezamu wa mbere w’Amavubi.

Ntabwo byari ubwa mbere amakuru yo kudakina kw’abakinnyi b’Amavubi yamenyekanye ku munota wa nyuma, kuko no mu Igikombe cya Afurika cy‘abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN iheruka, rutahizamu Sugira Ernest atakinnye umukino wa mbere wahuje u Rwanda na Uganda kubera amakarita y‘umuhondo yari yarabonye mu mikino yo gushaka itike ya CHAN.

  • Gutinda kumenyesha amakuru abo bireba (APR FC)

Mu minsi ishize nanone mu kwezi kwa Nyakanga 2021, nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Ubuyobozi bwa CECAFA bwari bwamenyesheje uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, ko APR FC yatumiwe mu irushanwa ryagombaga gukinwa mu kwezi kwa Kanama muri Tanzania.

Nk’uko Email CECAFA yoherereje Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA, ibyerekana, yoherejwe muri Mata ariko ikipe (APR FC) imenyeshwa itinze kandi nyamara amakuru avuga Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwaragombaga kubimenyesha abo bireba.

N’ubwo yamaze gusezera, aracyafite iminsi 30 igenwa n’amategeko nk‘integuza kugira ngo amategeko yubahirizwe.

Aganira na Radio Rwanda, Uwayezu yavuze ko azahora yibuka uburyo we na bagenzi be bagiye bafatanya mu nshingano bari bafite. Yavuze kandi ko azahora yibuka ibihe bimwe by’intsinzi ku Ikipe y’Igihugu, Amavubi n‘ubwo hari aho bitagenze neza.

Uwayezu Regis (uri iburyo) na Habimana Hussein (uri ibumoso) wari DTN bose ntibakiri abakozi ba FERWAFA

Comments are closed.