Nyagatare: Umuturage yafatanwe magendu litiro 202 za mazutu.

28,283

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri ahagana saa saba z’ijoro Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe uwitwa Mugisha Daniel w’imyaka 30. Yafatanwe litiro 202 za mazutu bicyekwa ko yari amaze kuziba. Yafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi, mu Kagari ka Ndama, Umudugudu wa Alayanjye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Mugisha yafashwe mu ijoro arimo gutunda iriya mazutu.

Yagize ati” Abashinzwe umutekano babanje kumubona atwaye ibintu kuri moto ntibamenya ibyo aribyo arabacika. Nyuma muri iryo joro arongera aragaruka baba aribwo bamufata, bamuhagaritse bareba ibyo ahetse basanga ni mazutu atwaye. Yahise abajyana aho arimo kubika iyo mazutu bahageze basanga ahafite andi majerikani arimo mazutu.”

CIP Twizeyimana yavuze ko Mugisha yahise avuga ko amavuta ayagura ku bakozi ba kompanyi ikora umuhanda nabo baba bayibye mu makamyo ariko yanga kubavuga amazina. Yavuze ko yari amaze kubaguraho litiro 202 ari nazo yafatanwe. Yavuze ko ayo mavuta ya mazutu yahitaga ajya kuyagurisha abafite ibyuma bisya bakayashyira muri moteri yazo.

Ubuyobozi bwa kompanyi yubaka umuhanda Karangazi-Rwimiyaga bemeje ko koko mu bubiko bwabo basanze haburamo mazutu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko ibyo Mugisha yakoraga bigize icyaha cy’ubujura akaba yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga mu gihe hagikomeje iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro;  kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Comments are closed.