Nyaruguru: Hafashwe ibiro 300 bya magendu y’imyenda ya caguwa ivuye i Burundi

5,627

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafashe abantu Barindwi bari bafite ibiro 300 bya magendu y’imyenda ya caguwa bari bavanye mu Burundi. Bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Munini, Akagari ka Giheta.

Imyenda yari iya Ntawigira Bosco w’imyaka 38, yari afite ibiro 245 bihwanye n’amabalo 5 naho Kamanayo Emmanuel w’imyaka  29  imyenda ye yari ibiro 55 bingana na balo imwe n’indi myenda irengaho yari mu mifuka 3. Aba bacuruzi bari bahaye akazi abaturage batanu ari nabo bari batwaye iyo myenda ku magare ariko bari kumwe na bariya bacuruzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe mu rukerera saa kumi n’imwe, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bagiye mu gihugu cy’abaturanyi gukurayo imyenda ya caguwa ya magendu. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo kubafata, nibwo babafatiye mu nzira barimo kwinjira mu Rwanda bafite iriya myenda bavuye mu Burundi.”

SP Kanamugire  yashimiye abaturage batanze amakuru  akangurira abaturage kwirinda ubucuruzi bwa magendu ahubwo bakajya batanga amakuru igihe babonye abacuruza ibicuruzwa bya magendu.

Yagize ati” Buri gihe tubwira abantu ko ubucuruzi bwa magendu bumunga ubukungu bw’Igihugu tukabasaba gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, byongeye iyo bafashwe barafungwa ndetse bakanahomba. Abantu bishora mu bucuruzi bwa magendu usanga bitwikiriye ijoro ku buryo bashobora kwitiranywa n’abagizi ba nabi baje mu gihugu bakaba bahasiga ubuzima.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kwirinda abantu babashora mu bucuruzi bwa magendu babashukishije amafaranga. Yabakanguriye gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kujya bafatirwa mu bintu batazi kuko hari abashukishwa amafaranga bagakoreshwa mu kwambutsa za magendu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Munini naho ibicuruzwa bijyanwa ku biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu mu Karere ka Huye.

Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza;  gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Comments are closed.