DRC: Abarimu biraye mu mihanda nyuma y’aho abitwaje intwaro bibye miliyoni 300 zari ziteganijwe kubahemba

6,515
Kwibuka30
Barasaba ko imishahara yabo igaruzwa

Muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abarimu bo ku Ishuli Gatolika rya paruwasi ya Tangila, baherutse kwibwa imishahara yabo bigabije imihanda y’umujyi wa Kamituga mu gace ka Mwenga, basaba ko amafaranga yabo yibwe agaruzwa.

Iyo mishahara yibwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abajura bitwaje intwaro mu ijoro rishyira iry’Umwaka Mushya, bibye miliyoni 300 z’Amafaranga y’Amanyekongo, ni ukuvuga ibihumbi 150 by’Amadolari ya Amerika mu kigo cy’abapadiri. Amafaranga yagombaga kubafasha mu minsi mikuru isoza umwaka.

Bashyigikiwe n’ababyeyi b’abanyeshuri n’urubyiruko rwaho, abarimu bigabije imihanda bigaragambya aho basaba abayobozi gukora umukwabo mu mujyi wose wa Kamituga kugira ngo babashe kugaruza ayo mafaranga yibwe.

Kwibuka30

Umuvugizi w’Ihuriro ry’abarimu bo muri Kivu y’Amajyepfo, intara y’uburezi ya 3 yavuze ko batengushywe kandi bababajwe n’ibyabaye bisa n’ubujura bwateguwe.

Yagize ati “Biratangaje, ni ubujura bwateguwe bw’ibahasha z’imishahara y’abarimu mu mujyi wa Kamituga no mu nkengero zawo ku ya 31 Ukuboza 2021, mu kigo cy’abapadiri cya paruwasi ya Tangila”.

Padiri muri paruwasi ya Tangila, yararashwe ndetse atemwa n’Umuhoro ubwo ayo mabandi yinjiraga mu kigo, ubu akaba yarajyanywe i Bukavu kugira ngo avurwe neza.

Abaturage bo mu mujyi wa Kamituga bakomeje kwamagana ubwiyongere bw’umutekano muke aho barimo gusaba Guverinoma n’inzego zishinzwe umutekano kubafasha gukemura icyo kibazo.

Kugeza ubu inzego z’umutekano i Kamituga, ntacyo ziratangaza kuri iki kibazo nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Comments are closed.