Visi Perezida wa Uganda yasabye abanya-Uganda kwirinda gushotora Abanyarwanda.
Visi Perezida wa Uganda Jessica Alupo yasabye abaturage ba Uganda kwirinda gukoresha imvugo n’ubundi buryo bwose bwashotora abanyarwanda mu rwego rwo kwirinda ko umubano ibihugu byombi birimo kugarura wakongera kuzamo agatotsi.
Mu gihe umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda watangiye kuba nyabagendwa guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 31 Mutarama 2022 mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’ibi bihugu by’ibivandimwe bifitanye amateka atari make, visi perezida yasabye abanya-Uganda kwirinda guhohotera no gushotora Abanyarwanda.
Ibi Madame Alupo yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bakilisitu gatolika bari bateraniye kuri Catederali ya Rushoroza i Kabale.
Gufungura uno mupaka byakiriwe neza ku baturage b’impande zombi ku buryo byari ibyishimo bikomeye cyane ku bakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto i Kabare bari bishimiye ifungurwa ry’uwo mupaka wa Katuna ku Ruhande rwa Uganda.
Imyaka yari irimo gukabakaba 4 imipaka ya Gatuna, Kagitumba na Cyanika ihuza ibihugu byombi ifunze biturutse ku birego ibihugu byombi byagendaga bishinjanya.
Uganda yashinjaga u Rwanda gukorera ubutasi ku butaka bwayo , mu gihe u Rwanda narwo ruyishinja gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukorera iyicarubozo abaturage barwo baba mu gihugu cya Uganda.
Comments are closed.